Teacher Mpamire yagaragaje ko guhozaho bishobora gufasha gukabya inzozi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umunyarwenya wamamaye cyane ku bwo kwigana Perezida Yoweri K. Museveni muri Uganda, Teacher Mpamire, yagaragaje ko guhozaho ari kimwe mu bishobora gufasha gukabya inzozi zabo.

Uyu munyarwenya uri mu Rwanda, yabigarutseho mu kiganiro gito yagiranye n’Imvaho Nshya ubwo yari mu gitaramo cya Gen-z Comedy mu ijoro ryo ku wa 10 Nyakanga 2025 cyari cyahujwe no kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 31.

Teacher Mpamire yavuze ko abanyarwenya bakirimo kwishakisha bifuza gutera imbere bagakabya inzozi zabo, hari byinshi bakwiye kwitaho birimo no guhozaho. 

Yagize ati: “Bakwiye kwibanda ku guhozaho, guhora ku rubyiniro buri gihe ntuzarujye kure, ntuzatinye gutangira, kora ubushakashatsi kandi wigire ku bintu bitandukanye kuko Isi ubwayo igizwe n’urwenya.”

Ikindi avuga ni uko abanyarwenya bakwiye kwemera kujya banengwa ariko ntibibace intege.

Ati: “Hozaho ko kandi wemere kwakira ibitekerezo binenga. Rimwe na rimwe ibitekerezo binenga bidusubiza inyuma ariko uzabyumve nurangiza utege ugutwi n’umutima wawe nukubwira ko uri umunyarwenya uzakomeze.”

Uyu munyarwenya avuga ko gukora urwenya yabitangiye agerageza nyuma yo kubona umunyarwenya wo muri Kenya yigana Perezida wa Uganda, abibonamo ubunebwe bwabo nk’abenegihugu kuba muri bo ntawigeze atangira icyo kintu. 

Kuva icyo gihe ni bwo yatangiye kumwigana bituma akundwa n’abatari bake.

Ni ku nshuro ya kabiri Teacher Mpamire ataramira mu Rwanda avuga ko akunda, kuko urukundo Abanyarwanda bamweretse rwatumye yiyumva nk’uri mu rugo ha kabiri.

Ubusanzwe ni umwarimu ubifatanya n’urwenya kandi byose bikamukundira na we akabikunda.

Nkuko bisanzwe Teacher Mpamire yaserutse ku rubyiniro nanone yisanishije na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.
Muri uko kwisanisha na Perezida Museveni yateye pompaje 10 yerekana ko agifite imbaraga bityo akwiye gukomeza kuyobora Uganda
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE