U Rwanda rugiye kwakira Iserukiramuco “Ubumuntu Arts Festival” rya 11

Iserukiramuco ryiswe “Ubumuntu Arts Festival” rimenyereweho kugaragaramo ibihangano n’ibiganiro byomora ibikomere , rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya nshuro ya 11.
Ni Iserukiramuco biteganyije ko rizatangira kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 20 Nyakanga 2025, mu cyumweru cyuzuyemo ibitaramo, ibiganiro, n’ibikorwa bigamije komora ibikomere by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka ubumuntu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nyakanga 2025, abaritegura batangaje ko rizatangirira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse n’ahandi hantu h’ingenzi rizabera mu Mujyi wa Kigali binyuze mu bikorwa byiganjemo kugaragaza icyizere, kwibuka, n’ubumuntu.
Iri serukiramuco ryatangijwe mu 2015 na Hope Azeda, Umuyobozi w’amakinamico w’Umunyarwandakazi wabiherewe ibihembo bitandukanye akaba n’inzobere mu kubaka amahoro, rishingiye ku ntego yo gukoresha ubuhanzi nk’uburyo bwo komora ibikomere.
Mu myaka 10, Ubumuntu Arts Festival yabaye urubuga rukomeye rw’ibihangano byibanda ku mibereho n’ubutabera ku mugabane wa Afurika, ryakira abahanzi baturutse mu bihugu birenga 30, rikaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bakaganira ku mahoro, ubutabera, n’agaciro k’ikiremwamuntu.
Azenda yagize ati: “Ubumuntu si iserukiramuco gusa ni umuhamagaro. Ni umuhamagaro wo kwibuka ubumuntu dusangiye, gutanga ubuhamya bushaririye ariko bunakiza, no guhagurukira hamwe mu kuri no kumva bagenzi bacu. Buri gikorwa cy’ikinamico, buri kiganiro, ni intambwe ijya imbere mu gukira no gutera imbere nk’abaturage b’Isi.”
Bimwe mu bikorwa biteganyijwe
Ku wa 14 Nyakanga – Kuzirikana ku Buzima bwo mu Mutwe
Uyu munsi uzibanda ku gukangurira abantu kumenya no gusobanukirwa ubuzima bwo mu mutwe, by’umwihariko ku mbogamizi abahanzi n’abandi bafite impano z’ubuhanzi bahura na zo.
Abitabiriye iryo serukiramuco bazahabwa amahugurwa y’imikoranire, ibitaramo, n’ibiganiro bigamije kugabanya indwara zo mu mutwe no guteza imbere imibanire myiza n’ubuzima bwiza bw’amarangamutima.
Memory Caravan (Ku munsi wa kabiri)
Iki gikorwa cyihariye cyo kwegera abaturage kizana iri serukiramuco mu bice bitandukanye hanze ya Kigali, mu rwego rwo guha icyubahiro abacitse ku icumu rya Jenoside yakorwe Abatutsi bakabegera hagamijwe gukomeza kubafasha gukira ibikomere.
Binyuze mu buhamya, ibihangano, n’ibikorwa bigamije komora ibikomere, Memory Caravan igamije kuzamura amajwi akunze kwibagirana no guteza imbere ibiganiro hagati y’abakuze n’abato.
Cultural Diplomacy Unconference (Ku wa 16–17 Nyakanga)
Iyi ni inama idasanzwe izahuza abahanzi mpuzamahanga, abahagarariye umuco, abanyapolitiki n’abahanga ku Isi.
Unconference ishyira imbere ubuhamya bw’abantu, kwigira hamwe, no gusha ibisubizo mu buryo bushya buturutse ku bitekerezo by’ubuhanzi.
Ku wa 17 Nyakanga – Music is Humanity & Ikaze Night
Ni igitaramo cyuzuyemo imbaraga n’icyizere, gishimira uburyo umuziki uhuza abantu.
Kirimo ibitaramo by’abahanzi bo muri Afurika n’abo mu mahanga, kirimo injyana zishimishije, amagambo afite ubutumwa bukomeye, n’ukwibutsa abantu ko umuziki ari ururimi rusangiwe n’Isi yose, kandi rw’amahoro.
Ku wa 18–20 Nyakanga – Ubumuntu Classic
Buri mugoroba kuva saa kumi n’ebyiri (6:00 PM) kugeza saa yine z’ijoro (10:00 PM), ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, hazabera ibitaramo bikomeye bisoza iserukiramuco.
Hazerekanwa ibihangano mpuzamahanga byatoranyijwe, harimo ikinamico, imbyino, imivugo, n’ibicurangisho by’ikoranabuhanga.
Abahanzi bazagaruka ku nsanganyamatsiko zirimo kwibuka, kwimenya, gukomera ku ndangagaciro no kugira icyizere cy’ejo hazaza.
Iserukiramuco ry’Ubumuntu ryatangiye nk’igikorwa gishingiye ku baturage (grassroots initiative), ariko ubu ryabaye icyerekezo cy’icyizere, kwigobotora ubuzima bubi, no kunga ubumwe mu Rwanda no mu mahanga.
Ritanga urubuga rwo kuganira, gukira ibikomere, no gutekereza ku nshingano z’abantu.
Buri mwaka, ryitabirwa n’ibihumbi by’abantu barimo abanyeshuri, abahanzi, abaharanira amahoro, n’abafata ibyemezo, rikaba rigaragaza ko u Rwanda ari igicumbi mpuzamahanga cy’amahoro n’udushya binyuze mu buhanzi.








