U Burusiya bwagabye igitero n’indege i Kiev babiri bahasiga ubuzima

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Igitero cy’Abarusiya mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane kuri Kiev cyahitanye abantu babiri, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Babitangaje mbere y’inama y’umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Marco Rubio na mugenzi we w’u Burusiya Sergei Lavrov, yibanda kuri dipolomasi ya Ukraine ifite ikibazo.

Nk’uko umuyobozi w’ubuyobozi bw’igisirikare cya Kiev, Timur Tkachenko abitangaza, ngo ingabo z’u Burusiya zagabye igitero nibura mu turere dutandatu tw’umurwa mukuru.

Ikibabaje ni uko imyanda iva mu bisasu yibasiye inyubako zo guturamo, ibinyabiziga, ububiko ndetse n’inyubako z’ibiro.

Timur Tkachenko yanditse ku rubuga rusange rwa Telegram ati: “Ikibabaje ni uko dufite impfu ebyiri na 13 bakomeretse. Aba bantu bishwe n’Abarusiya. “

Umuyobozi w’ubuyobozi bw’ingabo mu karere, Mykola Kalashnyk, yatangaje ko igitero cya nijoro cyagabwe ku karere ka Kiev cyari “kinini” kandi kimara amasaha agera ku icumi hakoreshejwe indege zitagira abapilote na misile.

Muri Keiv humvikanye ibisasu bikomeye mu mujyi ijoro ryose babona ibisasu bya rutura byafatiwe mu kirere n’ibibimira.

Nk’uko byatangajwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, u Burusiya bwarashe indege zitagira abadereva 400 na misile 18, agasaba ibihugu by’Iburengerazuba gufatira vuba Moscou ibihano bishya.”

Volodymyr Zelensky yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Biragaragara ko u Burusiya bwongereye iterabwoba.”

Yongeyeho ati: “Ibihano bigomba gutangwa vuba kandi hagashyirwa igitutu ku Burusiya kikaba kigomba gukomera kugira ngo icyo gihugu cyumve neza ingaruka z’iterabwoba ryacyo.”

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 10, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE