Ibiciro ku masoko byazamutseho 7% muri Kamena 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 7% muri Kamena 2025, bivuye kuri 6.9% muri Gicurasi 2025.
Raporo y’igipimo cy’ibiciro ku masoko yatangajwe kuri uyu wa Kane, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, byazamutseho 8.7% ku mwaka, ariko bigabanukaho 1.5% ku kwezi.
Amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bikomoka ku bitanga ingufu, byazamutseho 3.6% ku mwaka, ariko bigabanukaho 0.2% ku kwezi.
Ubwikorezi bwazamutseho 4.4% ku mwaka, hanyuma buzamukaho 0.1% ku kwezi. Ni mu gihe ibiciro by’amahoteli n’amaresitora, ubushakashatsi bwa NISR bugaragaza ko byazamutseho 17.8% ku mwaka, ndetse bikazamukaho 1.2% ku kwezi.
Ibi bipimo byerekana uko ibiciro ku isoko bihinduka, bikaba mu gusobanukirwa uko ubuzima bw’igihugu buhagaze mu bijyanye n’imibereho y’abaturage.
Ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu byazamutseho 6.7% ku mwaka, ariko bigabanukaho 0.5% ku kwezi, mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa byinjira mu gihugu byazamutseho 8% ku mwaka, kandi bikazamukaho 0.5% ku kwezi.
Ibiciro by’ibicuruzwa bimara igihe gito, byazamutseho 10.2% ugereranije n’umwaka ushize, ariko bigabanukaho 1.7% ugereranije n’ukwezi kwa Gicurasi kwabanje.
Ibiciro by’ingufu zikomoka ku zuba, byazamutseho 1.2% ku mwaka, ntibyahindutse mu gihe cy’ukwezi.
Ibiciro by’Ikigereranyo rusange uretse ibiribwa bimara igihe gito n’ingufu byazamutseho 6.6% ku mwaka, ariko bizamukaho 0.3% ku kwezi.