U Rwanda rwahagarariwe mu imurikabikorwa ry’ubwikorezi bwo mu kirere mu mijyi

Ambasade y’u Rwanda muri Korea y’Epfo, yatangaje ko yatewe ishema no guhagararira u Rwanda mu imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ubwikorezi bwo mu kirere bukoresha ikoranabuahanga rigezweho mu mijyi.
Iryo murikabikorwa ribaye ku nshuro ya 12 ririmo kubera mu Ntara ya Jeju guhera ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga rikazageza ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2025.
Ni imurikabikorwa ririmo ibinyabiziga bitandukanye bikoresha amashanyarazi byifashishwa mu nzego zitandukanye uhereye ku bwikorezi bw’abantu n’ibintu, mu buhinzi, mu buzima, mu bucuruzi n’ibindi.
Gusa haranamurikirwa ibikorwa bigamoje kurushaho kwimika ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bwo mu kirere bwifashisha indege nto zitwara mu mijyi buzwi nka Urban Air Mobility (UAM).
Ambasade y’u Rwanda muri Korea y’Epfo yashimiuye Guverineri w’Intara ya Jejo Oh Young-hun n’abateguye iryo murikabikorwa kubwo kwakirana urugwiro intumwa z’u Rwanda no kubaha amahirwe yo kumurika intambwe rukomeje gutera mu kwimakaza ubwikorezi bwo mu kirere bukorwa n’indege nto zitagira abapilote.
Nanone kandi u Rwanda rwagaragaje Politiki y’Igihugu yo kurushaho guteza imbere ubwikorezi bwukoresha amashanyarazi n’ubukoresha ikoranabuhanga rigezweho, ingamba zafashwe n’imigambi iri imbere ndetse no kwiyemeza gushyira mu bikorwa ahazaza mu kwimakaza ibidukikije.
Ubutumwa bwatanzwe n’Ambasade y’u Rwanda bugira buti: “Tubikuye ku mutima turabahimira kuba mwaduhaye amahirwe yo gukorana na mwe mu kwihutisha iterambere ry’ubwikorezi bwifashisha ikoranabuhanga, gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije n’iterambere ry’uruhererekane rw’imikoreshereze y’ingufu zikomoka ku mazi.
Ibiganiro byibanzweho cyane muri iryo murikampuzamahanga ni ukureba uko ubwikorezi bukorwa mu mijyi bwava ku modoka zikoresha amashanayarazi bukagera ku ndege nto zitwara abagenzi n’imizigo mu mijyi Urban Air Mobility (UAM).
U Rwanda rwakomoje by’umwihariko ku bunararibonye rufite mu kwifashisha indege nto zitagira abapilote mu buhinzi, mu buvuzi no mu guhzranira umutekano wo mu muhanda, ndetse runashimangira uruhare rw’indege nto zitagira abapilote mu gufasha mu gutwara abantu n’ibintu.
Nanone kandi u Rwanda rwashimangiye agaciro ko kwimukira ku gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije, by’umwihariko mu rwego rwo gutwara umuzigo.
Iri murikabikorwa ryateguwe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’iryo murikabikorwa n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abakora Imodoka zikoresha amashanyarazi (GEAN) ihurije hamwe abitabiriye baturutse mu bihugu bisaga 50 n’ibigo bimurika bisaga 150 byo muri Korea no mu bice bitandukanye.
Biteganyijwe ko hari n’inama zihariye zigera kuri 30 zizabera muri iri murikabikorwa hagamijwe kurushaho gutanga ubumenyi n’ubunararibonye ku ikoranabuhanga rigezweho na Politiki zigamije kubaka inganda zigezweho harimo n’izikora ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, za batiri, ibinyabiziga byitwara birimo n’ibikora mu mujyi ndrtse n’amato akoresha amasnyarazi.
Umuyobozi wa Komite yateguye iri murikabikorwa Kim Dae-hwan, yavuze ko iro murika ari urubuga rurenga kugaragaza ikoranabuhanga rigezweho ahubwo rikagera ku guhindura Politiki, umuco no kwigisha urubyiruko.
Ati: “Tugamije kugera ku hazaza h’urwego rw’ubwikorezi rwifashisha ikoranabuhanga rugezweho, duhangana n’ingorane z’ibyuka byoherezwa mu kirere no guharanira impinduka mu ikoranabuhanga rigezweho.”





