Inganzo Ngari yateguye igitaramo kizerekana uko u Rwanda rwageze ku ntsinzi

Itorero Inganzo Ngari ryatangiye imyiteguro y’igitaramo cyiswe ‘Tubarusha Inganji’ kigamije kugaragaza cyane uko u Rwanda rwagiye ruhangana n’ibibazo rukagera ku ntsinzi (inganji).
Serge Nahimana uyobora Inganzo Ngari avuga ko bateguye igitaramo ‘Inganji’ biturutse ku bigwi by’igihugu.
Agira ati: “Kubera iki gihugu cyagiye gihura n’ibibazo byinshi ariko ugasanga tugira ibisubizo twikuyemo, haba ikintu tukagira uko gifatirwa umwanzuro, icyo rero bikaganisha ku gisubizo cyiza bitewe n’imyanzuro twifatiye rimwe na rimwe irimo kwiyima, kwikanda, tukikanda ariko tugafata imyanzuro myiza ituma tugira imbere heza.
Impamvu y’iki gitaramo ni ugusubiza agati impembero tukareba mu mateka yacu ubundi twabayeho dute, iki gihugu cyahuye n’ibibazo byinshi ariko kigenda kibishakira ibisubizo.”
Nahimana asobanura ko kenshi Itorero Inganzo Ngari ryagiye rikina amateka y’u Rwanda nk’ingobyi iruhetse.
Umwihariko w’igitaramo ni ukureba iyo mu Rwanda habaga habaye ikibazo, Abanyarwanda babyitwaragamo bate.
Ati: “Kuva kera ntabwo u Rwanda rwagiye rubaho mu bihe byiza gusa, ibihe bibi byabagaho ariko Abanyarwanda bakabivamo neza kandi bakabona intsinzi.
Ni ibyo bizakinwa biherewe mu mateka kugeza n’ubu no kureba uko mu gihe kizaza uko u Rwanda ruzaba rumeze.”
Avuga ko gutegura igitaramo ku munsi w’umuganura tariki ya 01 Kanama 2025, bijyana no kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho mu gihe kera bishimiraga ko bejeje, uburo, amasaka n’ibindi.
Itorero Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda mu bijyanye no kubyina no gusigasira umuco nyarwanda. Ryashinzwe mu 2006 rigamije kwimakaza umuco binyuze mu mbyino, indirimbo, n’imiziki gakondo.
Ni rimwe mu matorero yagaragaje ubuhanga buhanitse mu mbyino gakondo nyarwanda, by’umwihariko imbyino z’abasore n’abakobwa.
Ryagiye ryitabira ibitaramo bikomeye birimo FESPAD (Festival Panafricain de Danse), aho ryagaragaje imbyino zihariye.
Inganzo Ngari bagiye bakora imbyino mu bitaramo by’abahanzi b’ibyamamare barimo Cecile Kayirebwa, Intore Masamba, n’abandi. Bafite umwihariko wo kwambara imyenda gakondo yerekana ishusho y’umuco nyarwanda uko wagiye utera imbere.
Uretse kubyina, ritanga n’umusanzu mu gukomeza kuririmba indirimbo z’umwimerere zishingiye ku muco, kurinda umuco w’u Rwanda no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.