APR BBC yatsinze REG BBC ikoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona

APR BBC yatsinze REG BBC amanota 81-77 mu mukino wa kane mu ya nyuma ya kamarampaka y’icyiciro cya mbere muri Basketball y’Abagabo, ikoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, muri BK Arena.
APR BBC yagiye gukina uyu mukino iyoboye n’itsinzi ebyiri kuri imwe isabwa gutsinda ikiyongerera amahirwe yo kwisubiza igikombe cya Shampiyona.
Ni mu gihe REG BBC yasabwaga gutsinda kugira ngo igarure icyizere cyo guhatanira igikombe banganya itsinzi ebyiri kuri ebyiri mu mikino ine.
REG BBC yatangiye neza umukino ibifashijwemo na Garmine Kande Kieli na Isezereno Enock batsindaga amanota menshi ndetse yegukana agace ka mbere iyoboye n’amanota 25 kuri 9 ya APR BBC.
Ikipe y’ingabo z’Igihugu yagarukanye imbaraga nyinshi mu gace ka kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Axel Mpoyo, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Adonis Filer batsindaga amanota atatu menshi.
Ku rundi ruhande REG BBC yakomeje gutsinda amanota binyuze kuri Garmine Kande Kieli na Cleveland Thomas.
Aka gace APR BBC yagatsinzemo amanota 31 kuri 17 ya REG BBC.
Igice cya mbere cyarangiye REG BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 42 kuri 40 ya APR BBC.
APR BBC yakomeje gukina neza mu gace ka gatatu igabanya ikinyuranyo binyuze muri Adonis Filer, Axel Mpoyo na Youssoupha Ndoye batsindaga amanota menshi ndetse iyobora umukino (53-43).
Mu minota itatu ya nyuma, REG BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Garmine Kande Kieli na Cleveland Thomas Junior ariko biranga.
Ako gace karangiye APR BBC itsinze amanota 65 kuri 52 ya REG BBC.
Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yagendanye mu gutsinda amanota Youssoupha Ndoye na Garmine Kande Kieli batsinda ku mpande zombi.
Habura iminota itatu ya nyuma, REG yiminjiriyemo agafu igabanya ikinyuranyo binyuze kuri Enock Isezerano na Prince Muhizi, Garmine Kande Kieli ndetse kiba (79-77)
Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 81-77 mu ya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball yiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona.
Muri uyu mukino Garmine Kande Kieli wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi 28.
Umukino wa gatanu uteganyijwe ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025 muri BK Arena, aho Ikipe y’Ingabo isabwa gutsinda ikisubiza igikombe cya shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

