Kenya: Perezida Ruto yategetse ko abigaragambya baraswa amaguru

Perezida wa Kenya, William Ruto, yategetse polisi kurasa amaguru abigaragambya bagamije gukorera abacuruzi ibikorwa by’urugomo, ariko ntibabice gusa bagasigarana ikimenyetso.
BBC yatangaje ko Perezida Ruto yavuze ko umuntu wese ufatwa atwika cyangwa yangiza ibicuruzwa akwiye kuraswa amaguru akajyanwa mu bitaro ndetse nyuma akazajyanwa mu nkiko.
Yagize ati: “Umuntu wese ufatwa atwika inzu z’ubucuruzi cyangwa umutungo w’undi akwiye kuraswa akaguru akajyanwa mu bitaro ubundi akagezwa imbere y’inkiko. Ntimubice ariko mumenye neza ko amaguru muyavunnye.”
Yanasabye abo bahanganye mu bya politiki kwirinda gutizwa umurindi n’abigaragambya ngo bakore imyigaragambyo itemewe n’amategeko mu rwego rwo kumukura ku butegetsi.
Umuryango w’Abibumbye, n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bashinje polisi gukoresha ingufu z’umurengera mu gutatanya abigaragambya ari nabyo byatumye 31 bahasiga ubuzima mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya Kenya (KNCHR) yatangaje ko abarenga 100 bakomeretse abandi 532 bakaba baratawe muri yombi mu myigaragambyo imaze iminsi i Nairobi n’indi mijyi minini.
Perezida William Ruto yagaragaje ko ashyigikiye ibikorwa bya polisi, kuko abigaragambya bari kugaba ibitero ku nzego z’umutekano ari nko kwitangariza intambara ku gihugu.
Yagize ati: “Kenya ntizayoborwa binyuze mu gitugu, iterabwoba cyangwa akaduruvayo.”
Yavuze ko agiye gufata ingamba zikomeye ku bateza imyigaragambyo kandi ko guhindura ubutegetsi bishoboka gusa binyuze mu nzira y’amatora, asaba abatavuga rumwe na we gutegereza amatora rusange yo mu 2027.
