Musanze FC na Gicumbi FC zabonye abatoza bashya

Ikipe ya Musanze FC yasinyishije Ruremesha Emmanuel nk’umutoza mukuru naho Gicumbi FC ishyiraho Bisengimana Justin.
Amakipe yombi yatangaje abatoza bashya mu gihe habura ukwezi kumwe ngo umwaka w’imikino wa 2025/26 utangire.
Musanze FC iheruka kubona abayobozi bashya, yahereye ku gushyiraho umutoza mushya aho yasinyishije Ruremesha Emmanuel watozaga Ikipe ya Muhazi United ku masezerano y’imyaka ibiri.
Ni ku nshuro ya kabiri Ruremesha agiye gutoza Musanze FC yabayemo mu mwaka w’imikino wa 2018/19, ariko akaba yarayisohotsemo ahagaritswe kubera umusaruro muke.
Uretse Musanze FC, na Gicumbi FC yamaze kubona umutoza mushya wagizwe Bisengimana Justin uheruka kuva muri Police FC aho yari yungirije Mashami Vincent.
Bisengimana watoje amakipe arimo Bugesera FC, Rutsiro FC na Espoir FC, yasabwe gufasha iyi kipe kuguma mu Cyiciro cya Mbere igiye kongera gukina nyuma y’imyaka itatu ibarizwa mu cyiciro cya kabiri.
Biteganyijwe ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira ku wa 15 Kanama 2025.

