Sitting Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’abagabo yabonye itike yo kwitabira Shampiyona y’Isi

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo ya Sitting Volleyball, yabonye itike yo kuzakina Shampiyona y’Isi ya 2026 nyuma yo gutsinda Maroc amaseti 3-0 (25-18, 25-17, 25-17) muri 1/2 cya Shampiyona nyafurika iri kubera muri Kenya.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025 muri Kasarani Indoor Stadium.

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo ikurikiye I’yabagore nayo yabonye itike yo kwitabira Shampiyona y’Isi.

Ku mukino wa nyuma, u Rwanda ruzahura na Misiri yatsinze Algeria, ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025.

Shampiyona y’Isi mu bagabo n’abagore izabera mu Bushinwa mu Mujyi wa Hangzhou ku wa 10 kugeza ku wa 17 Nyakanga 2026.

U Rwanda rwabonye itike yo kuzitabira Shampiyona y’Isi ya Sitting Volleyball mu bagabo
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE