Abakinnyi batatu bakinira Arsenal y’Abagore bageze mu Rwanda

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Katie McCabe, Caitlin Foord na Laia Codina bakinira ikipe ya Arsenal y’Abagore bageze mu Rwanda, binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’iyi kipe yo mu Bwongereza.

Aba bakinnyi basesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025.

Umunya-Australia, Caitlin Foord n’Umunya-Irlande, Katie McCabie bakina nka rutahizamu, mu gihe Umunya-Espagne, Laia Codina ukina nka myugariro ni umwe mu bakinnyi bakomeye bakinira iyi kipe kuko yegukanye igikombe cy’Isi mu 2023.

Uretse Codina ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, Foord na McCabie ni ubwa kabiri kuko bahaherukaga muri Nyakanga 2022.

Ikipe ya Arsenal y’Abagore yagize umwaka mwiza ushize w’imikino aho yegukanye igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi cya UEFA Women Champions League, nyuma yo gutsinda FC Barcelone y’abagore igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.

Arsenal FC ikorana n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018, aho binyuze muri iyo mikoranire iyi kipe yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu y’abagore.

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE