Abanyarwanda babiri batoranyijwe muri U 19 ya Bayern Munchen

Abanyarwanda babiri Ndayishimiye Barthazar na David Okoce batoranyijwe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 19 ya Bayern Munchen izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.
Ibi byatangajwe na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2025, binyuze mu itangazo bashyize hanze.
Abakinnyi batangiye gukina imikino itandukanye harimo imyitozo yakozwe tariki ya 1 kugeza ku ya 4 Nyakanga, kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 13 Nyakanga bari gukina irushanwa Ribera muri Shanghai, Hangzhou na Taicang yo mu Bushinwa mu mikino mpuzamahanga, kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 27 Nyakanga 2025, bazagaruka i Munchen bakine imikino ya nyuma muri iyi gahunda.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko gutoranywa kw’aba bana ari intambwe igaragara mu iterambere rya ruhago y’u Rwanda.
Ati “Gutoranywa kwa Barthazar na David muri Bayern Muchen U19 ni ishema ku Rwanda. Byerekana impano bafite zidasanzwe ndetse n’umusaruro w’imbaraga dushyira muri siporo. Twizeye ko bazakomeza kwitwara neza bakabera urugero bagenzi babo b’Abanyarwanda.”
Academy ya Bayern Muchen isanzwe itoranya abana bagaragaza impano kurusha abandi muri ruhago, ikaba amahirwe yo kubazamurira urwego bigendanye n’amasezerano u Rwanda rufitanye na FC Bayern Muchen yo mu cyiciro cya mbere mu Budage.


Lg says:
Nyakanga 8, 2025 at 11:24 amDavid Okoce iryo zina se!!