Afurika y’Epfo: Minisitiri arashinjwa gukorana n’abagizi ba nabi

Minisitiri wa Polisi muri Afurika y’Epfo, Senzo Mchunu, arashinjwa imikoranire n’amatsinda y’abagizi ba nabi no kwivanga mu iperereza rya Polisi ku bwicanyi bifitanye isano n’Abanyepolitiki n’ibindi byaha byakorewe mu Ntara ya KwaZulu-Natal.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 06 Nyakanga 2025, Umuyobozi wa Polisi wo mu Ntara KwaZulu-Natal mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’icyo gihugu Gen. Nhlanhla Mkhwanazi, yemeje iby’ayo makuru.
Yavuze ko Senzo yafashijwe n’umucuruzi ukomeye akamuha amafaranga na ruswa kugira ngo ashyigikire ibyo bikorwa bye bibi bya politiki.
Mchunu Senzo yahakanye ibyo ashinjwa abyita ibirego bidafite ishingiro, mu gihe Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko ayo makuru afatwa nk’ikibazo gikomeye cy’umutekano w’igihugu kandi ari ibyihutirwa bikwiye guhabwa agaciro gakomeye.
BBC yatangaje ko Gen. Nhlanhla Mkhwanazi yasobanuye ko ibyo bikorwa byagize uruhare mu iseswa ry’inzego zidasanzwe zari zashyizweho mu 2018 kugira ngo zikore iperereza ku bwicanyi bukorerwa abanyapolitiki, cyane cyane muri KwaZulu-Natal.
Avuga ko iseswa ry’iryo tsinda ryateguwe ku bushake n’abantu bafite inyungu mu guhagarika iryo perereza.
Mkhwanazi yavuze ko iperereza ry’itsinda ridasanzwe ryari ryarashyizweho mu 2018 ryari rimaze kugaragaza imikoranire n’abantu bakomeye barimo abanyapolitiki, abayobozi ba polisi, n’abacuruzi bashinjwa kuba ari bamwe mu bagize ihuriro ry’abacuruza ibiyobyabwenge ari nayo mpamvu ryasheshwe.
Minisitiri Senzo Mchunu, ubwo yasenyaga iryo tsinda yavuze ko ritari rifite umumaro mu Ntara ya KwaZulu-Natal, nubwo hari imanza nyinshi z’abanyapolitiki bishwe zitarakemuka.
Mkhwanazi ashimangira ko Minisitiri Mchunu yakoranye n’umucuruzi ufite amateka akemangwa ndetse ari nawe wamuteraga inkunga mu bikorwa bya politiki.