Miss Mwiseneza yahishuye impamvu yo kujya kure y’itangazamakuru

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umukobwa ubitse ikamba ry’uwakunzwe cyane muri Miss Rwanda mu 2019, (Miss Popularity) Mwiseneza Josiane, yahishuye ko impamvu yafashe igihe akajya kure y’itangazamakuru ry’imyidagaduro ari uko bamwe mu bamukoreshaga ibiganiro bikubiraga ibyo bakuragamo we ntagire icyo yungukiramo.

Nyuma y’amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda, abenshi mu bakobwa bayitabiraga bagiye bamenyekana ndetse bakanahora mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu biganiro bitandukanye, ibyo Mwiseneza Josiane amaze igihe yariheje mu gukora ibiganiro.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo habaga Mtn iwacu muzika Festival mu Karere ka Musanze, Mwiseneza yabajijwe icyamuhugije kikamutera kujya kure y’itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Yagize ati: “Mu bigaragara iyo umuntu agenda akura amenya ibimufitiye akamaro kurenza, hari igihe imyidagaduro iba myinshi ariko kuri wowe ntacyo ikumariye, sinabyita Showbiz kuko byaba ari bizinesi ariko njye ntayo nabonyemo, mba ndabiretse, ndavuga nti reka nikurikiranire amasomo yanjye wenda hari ikindi azangezaho.”

Avuga ko kimwe mu byamubabaje kandi bikamusunikira kujya kure y’itangazamakuru ari ukuntu abamukoreshaga ibiganiro bikubiraga bituma afata umwanzuro wo kuva muri Kigali.

Ati: “Itangazamakuru rirakabya, ugasanga barimo kuvuga ngo Josiane ngwino dukore ikiganiro kandi icyo kiganiro wenda aragikuramo amafaranga menshi ariko ntaribunavuge ati wenda Josiane wamfashije kuyabona reka muheho nibura 10%, ikindi hari ukuntu uba witabira ibitaramo gusa ariko kumufuka wawe ntakiyongeraho.”

[…] Naje gusanga mu mujyi wa Musanze nibura ariho nshobora kuvuga nti noneho ngiye gukora amasomo mbone n’ibiraka mbikore bimfashe nk’umunyeshuri kandi sindangare cyane.”

Muri icyo kiganiro Mwiseneza yanatangaje ko yabonye undi mukunzi akaba anezerewe kandi ko yafashe umwanzuro ati: “Ubu haje undi meze neza, naje guhitamo ntabwo guhitamo ntabwo ngishidikanya.”

Nubwo yemera ko yabonye undi mukunzi, ariko Mwiseneza yatsembye yanga kugira byinshi amuvugaho, ngo kuko atajya ashyira urukundo rwe mu itangazamakuru.

Miss Josiane aheruka kumvikana mu nkuru z’urukundo muri Kanama 2020, ubwo yambikwaga impeta n’umusore bakundanaga mu birori byo kwizihiza isabukuru ye, icyakora nyuma akaza kuyikuramo.

Miss Mwiseneza Josiane avuga ko yagiye kure y’itangazamakuru kuko harimo kwikubira kw’abamukoreshaga ibiganiro
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE