APR FC yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

APR FC yatangaje ko yasinyishije rutahizamu William Mel Togui ukomoka muri Côte d’Ivoire ku masezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe yabatangaje kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Nyakanga 2025 ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yavuye muri Ankara Keçiörengücü yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya yagezemo mu 2024 aho atabonye umwanya uhagije aho wo gukina.

Mu 2017/18 yagize umwaka mwiza ubwo yakinaga muri SC Gagnoa yo muri Côte d’Ivoire kuko yatsinze ibitego 23.

Byatumye abengukwa na Mechelen yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi aho yakinnye imyaka itanu, mbere yo gutizwa muri Espérance de Tunis, RWDM na Hapoel Jerusalem yo muri Israël.

Mel Toguia maze kandi guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire inshuro eshanu.

Ikipe y’ingabo z’igihugu kandi yemeje ko myugariro Nduwayo Alex wakiniraga Gasogi United amasezerano y’imyaka itatu.

Nduwayo yazamukiye mu ikipe y’abato ya Gasogi, umwaka ushize ari nawo mwaka we wa mbere mu Cyiciro cya Mbere.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi ari bo banyuma basinyiye  iyi kipe muri iyi menshi nyuma ya Memel Dao, Omborenga Fitina, Hakizimana Adolphe, Ngabonziza Pacifique, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Nduwayo Alex na Ronald Ssekiganda.

APR FC iherutse gutangira imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26, aho izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

William Mel Togui yasinye amasezerano y’imyaka ibiri
William Mel Togui yabaye umukinnyi wa nyuma APR FC isinyishije muri iyi mpeshyi
William Togui Mel yahawe nimero 35 muri APR FC
Myugariro Nduwayo Alex yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri APR FC
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE