Amb Col (Rtd) Ndamage yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Comoros

Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage yashyikirije Perezida wa Comoros, Azali Assoumani, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nyakanga 2025.
Nyuma yo gutanga izo mpapuro Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage na Perezida Azali Assoumani bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi no gukorana mu nzego zitandukanye
U Rwanda na Comoros bifitanye umubano mwiza ushingiye ku butwererane mu bya Dipolomasi.
Muri Mutarama 2023 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere umuco, siyansi mu birebana na tekiniki, urwego rw’imari, ubukungu n’izindi nzego zifitiye akamaro abaturage bo ku mpande zombi.
Comoros ni Igihugu kigizwe n’uruhurirane rw’ibirwa ari na yo mpamvu cyitwa Ubumwe bwa Comoros, kikaba ari kimwe mu bihugu biherereye mu Nyanja y’u Buhinde mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’Afurika.
Muri iki gihugu havugwa indimi eshatu ari zo Chi Comori, Igifaransa n’Icyarabu.
Col (Rtd) Donat Ndamage asanzwe anahagarariye u Rwanda mu bihugu bya Mozambique na Eswatini.


