Trump yahaye urw’amenyo Elon Musk kubera ishyaka yashinze

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasetse bikomeye umuherwe Elon Musk wahoze ari inshuti ye magara, avuga ko kuba yarashinze ishyaka rya politiki ari ibitekerezo by’ubusazi.

Trump ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko gushinga ishyaka rya gatatu ari uguteza urujijo.

Yagize ati: “Ni ubusazi gushinga ishyaka rya gatatu! Amerika imenyereye uburyo bwa politiki bushingiye ku mashyaka abiri, ndetekereza gushinga irindi shyaka birushaho guteza urujijo.”

Elon Musk yashinze ishyaka rya politiki yise ‘America Party’ tariki ya 05 Nyakanga 2025 nkuko yabitangaje abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X.

Avuga ko rigamije kongera guha ubwisanzure Abanyamerika kuko ashinja abayobozi bayo gukoresha nabi umutungo wa rubanda nk’aho nta demokarasi ihaba.

Avuga ko umutungo w’igihugu ukoreshwa nabi kandi harangwa ruswa ari yo mpamvu yashinze ishyaka rishya rizatanga ubwisanzure.

Elon Musk avuga ko ‘America Party’ ari ishyaka rizibanda ku nkingi zitandukanye abona Amerika ifitemo ibibazo zirimo kugabanya imyenda igihugu gifata, no kujyanisha igisirikare cya Amerika n’igihe mu gukoresha ubwenge buhangano (AI).

Trump na Musk bahoze ari inshuti z’akadasohoka ariko baje gushwana kubera imyanzuro ya Trump yatumye Musk abona ko bigamije guhombya Amerika bituma yikura ku buyobozi bw’ubugenzuzi bw’ibikorwa bya Leta (DOGE, Department of Government Efficiency).

Ku wa 06 Nyakanga Musk yavuze ko nubwo ishyaka rishya rishobora kuzashyigikira umukandida uri ku mwanya wa perezida mu gihe kizaza, ariko icyo bagiye kwibandaho mu mezi 12 ari imbere ari Sena n’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Trump yasetse Elon Musk washinze ishyaka rya politiki
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE