Nsengiyumva Bernard watwaye Tour du Rwanda ya 2001 yitabye Imana

Nsengiyumva Bernard watwaye Tour du Rwanda ya 2001, yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi.
Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025.
Nsengiyumva ni umwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umukino w’amagare, dore ko kuva yatangira kuwukina, menshi mu masiganwa yaberaga mu Rwanda yayitabiraga.
Uyu ari mu bakinnyi bakinnye Tour du Rwanda mu myaka yo hambere, dore ko ubwo yari afite imyaka 27 mu 1979, ari bwo yinjiye muri uyu mukino.
Abazi nyakwingendera bavuga ko yajyaga atwara igare mu misozi ya Ndiza ndetse akagera no mu Mujyi wa Muhanga anyuze i Sovu, Rugendabari mu rwego rwo gukora siporo.

Seventy says:
Nyakanga 7, 2025 at 4:40 pmTwihanganishije Abo Mumuryangowe Ahobarihose Bakomeze Kwihangana . Imana Imwakire Mubayo Aruhukire Mumahoro .
Jean damour says:
Nyakanga 9, 2025 at 1:54 pmRip kbc twarahuraga Ari muri sport pe Kandi yarumuntu ugirubuntu Imana Imwakire mubayo
Aaron says:
Nyakanga 10, 2025 at 3:33 pmYubahaga Abantu ni Mana
Imana imwakire mubayo.