USA: Abantu 82 bahitanywe n’imyuzure muri Texas 41 baburirwa irengero

Umubare w’abapfuye kubera imyuzure yibasiye Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wiyongereye ugera ku bantu 82 mu gihe abandi 41 bakomeje kuburirwa irengero.
Ibikorwa byo gushakisha ababuze biracyakomeje mu gihe ubuyobozi bukomeje kubazwa impamvu butatanze umuburo hakiri kare ngo abaturage bo mu gace ka Kerr kibasiwe bikomeye ngo bimurwe.
Guverineri wa Texas, Greg Abbott, ejo ku wa 06 Nyakanga yavuze ko iyo myuzure imaze iminsi irenga itatu, abapfuye bashobora kwiyongera kandi hari n’abandi bataraboneka.
Yasezeranyije ko inzego z’umutekano n’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bazakomeza gukora ibishoboka ngo barokore ubuzima ndetse aburira ko imvura ishobora gukomeza kugwa ndetse igahitana ubuzima bwa benshi.
Perezida wa Amerika, Donald Trump yihanganishije ababuze ababo anatangaza ko ashobora kuzasura ako gace kandi ubuyobozi buri gukora ibishoboka ngo bubabe hafi.
Trump yagize ati: “Biteye ubwoba n’agahinda. Twavuga tuti Imana ihe umugisha abantu bose banyuze muri ibi bihe bikomeye, kandi Imana ihe umugisha Leta ya Texas.”
Imyuzure yibasiye agace ka Kerr muri Texas yatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 03 Nyakanga, ubwo imvura nyinshi yagwaga ari nabyo byatumye umugezi wa Guadalupe wuzura.
