Ruti Joel yagaragaje ibyishimo yatewe no guhura na Ambasaderi Busingye

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umuhanzi w’injyana gakondo Ruti Joel, yagaragaraje uko yanyuzwe no guhura na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye wanamuhaye impano.

Aba bombi bahuriye mu ijoro ry’itariki ya 4 Nyakanga 2025 mu birori byahuje Abanyarwanda n’inshuti zabo bakizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Ni ibirori byaberere i Londres mu Bwongereza, byitabirwa n’abarenga 1 000 baturutse mu mijyi itandukanye y’u Bwongereza hamwe n’igihugu cya Irlande.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Ruti Joel yagaragaje ibyishimo yatewe no guhura kwe na Ambasaderi Johnson Busingye.

Yanditse ati: “Nyakubahwa ntako bisa kumenyana namwe. Muhorane Imana n’u Rwanda Ambassador.”

Uretse Ruti Joel wagaragaraje ko yishimiye guhura na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, uwo muyobozi na we yagaragaje ifoto ku rubuga rwe rwa X igaragara amuha impano maze agaragaza uburyo banyuzwe n’icyo gitaramo.

Ati: “Urugendo ruhire Ruti Joel na Iradukunda Clement [Clement the Guitarist]. Mwarakoze kuza kudutaramira. Twaranyuzwe, mwarakoze cyane. Kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 byari byiza cyane.”

Abo bombi bataramiye mu Bwongereza ku nshuro yabo ya mbere, bikaba byarabaye amahirwe ku Banyarwanda batuye muri Diaspora kubona aba bahanzi babaririmbira imbona nkubone.

Gukorana kenshi kwa Ruti Joel na Clement byababyariye ubushuti mu muziki, kuko banakoranye Alubumu yitwa “Musomandera” yasohotse mu 2023, ikubiyemo indirimbo za gakondo mu buryo bugezweho ariko bunyuze mu njyana n’amajwi y’umwimerere.

Ruti Joel yagaragaje ko yanyuzwe no guhura na Amb Johnston Busingye
Ruti Joel yagaragaje ko yanyuzwe no guhura na Amb Johnston Busingye
Clement the Gitarist yifotozanyije na Amb Johnson Busingye wabishimiye
Abanyarwanda baba mu Mijyi itandukanye yo mu Bwongereza banyuzwe n’icyo gitaramo
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE