Volleyball: Amakipe ya Police yegukanye irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 31 (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Amakipe ya Police mu bagabo n’abagore, yegukanye irushanwa ryo kwizihiza imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye nyuma yo gutsinda amakipe ya APR ku mukino wa nyuma.

Iri rushanwa ry’iminsi ibiri ryakinwaga ku nshuro ya gatatu ryitabiriwe n’amakipe 4 ya mbere mu mwaka ushize wa Shampiyona mu bagore n’abagabo ryasojwe ku Cyumweru tariki 6 Nyakanga 2025 muri Petit Stade i Remera.

Nyuma y’imikino ya ½ cy’irangiza yabaye iminsi yabanje, ku Cyumweru hakinwe umunsi wa nyuma.

Ikipe ya Police WVC yisubije iki gikombe ku nshuro ya gatatu nyuma yo kongera gutsinda APR WVC amaseti 3-1 (25-10, 25-19, 25-19,10-25) mu mukino wari uryoheye amaso ku bawukurikiranye bari i Remera.

Iki gikombe cyabaye icya kane Polisi y’igihugu yegukanye muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’igikombe cya Shampiyona, icyo Kwibuka, n’icy’intwari.

Umukino wa nyuma wari utegerejwe cyane mu bagabo wahuje Police VC na APR VC.

Uyu mukino warangiye Police VC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda APR VC bigoranye amaseti 3-2(25-22, 25-22, 25-10, 25-22, 25-22).

Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Kepler VC mu bagabo yatsinze REG seti 3-1 (25-27, 25-20, 27-25, 25-18), mu gihe Kepler WVC yatsinze Rwanda Revenue Authority amaseti (25-19,25-15,25-23, 14-25).

Igikombe cyo Kwibohora ni cyo gishyize akadomo ku mwaka wa shampiyona mu mukino wa Volleyball wakinwemo amarushanwa arindwi.

Kepler WVC yegukanye umwanya wa gatatu mu bagore
APR VC yasoreje ku mwanya wa kabiri
Kepler VC yegukanye umwanya wa gatatu
Police VC yishimiye kwegukana igikombe
APR WVC yegukanye umwanya wa kabiri
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE