Trump na Benyamin mu gushaka igisubizo ku ntambara ya Isiraheli na Gaza

Kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa sita, Minisitiri w’intebe Benyamin Netanyahu arasura Amerika, aho ahura na Donald Trump muri White House.
Baraganira ku kibazo kitoroshye kirebana no gushyira iherezo ku bitero bya Isiraheli kuri Gaza.
Ni mu gihe i Doha muri Qatar, hatangiye ibiganiro byo guhagarika imirwano muri Gaza.
Ibiganiro mu buryo buziguye hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas wo muri Palesitina, bigamije guhagarika imirwano byatangiye ku Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025, i Doha muri Qatar nk’uko umwe mu bari muri ibyo biganiro yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa.
Amakuru akomeza avuga ko ibiganiro byibanze ku buryo bwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano no guhana abafashwe bugwate hagati ya Isiraheli na Palesitinababifashijwemo n’umuhuza.
Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benyamin Netanyahu ahura na Perezida wa Amerika Donald Trump i Washington.
Donald yifuza ko habaho guhagarika imirwano muri Gaza mu gihe cy’iminsi 60, yizeza komu Cyumweru gishize, Isiraheli ishyigikiye ihagarikwa ry’imirwano by’agateganyo.
Ni ku nshuro ya gatatu Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli agiye muri Amerika kuva Donald Trump yagera ku butegetsi muri Mutarama.
Byinshi mu bitangazamakuru byo muri Amerika birimo kwibaza ko hashobora kubaho gutungurana mu gihe abo bagabo bombi bahuye, bashingiye ko mu nama yabo iheruka yabaye muri Mata, Minisitiri w’intebe Benyamin yashyizwe mu kaga na Donald Trump ku kibazo cy’amahoro ya gasutamo Isiraheli itashakaga kugabanya no kuri Irani kuva icyo gihe Trump yari ashyigikiye ko ibiganiro by’ingufu za kirimbuzi byongera kuba. Ntabwo ari byo Isiraheli yari yiteze!
Ariko kuva icyo gihe, abo bagabo bombi bongeye kwerekana ko bari kumwe, kandi Donald Trump yashyigikiye ibikorwa bya gisirikare bya Isiraheli muri Irani atera ibisasu bya kirimbuzi bya Irani n’indege ze zizwi B2 mu byumweru bibiri bishize.
Ikindi kandi, kuri uyu wa Mbere, intego nyamukuru yibanze ku kibazo cya Gaza, nk’uko umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt yabitangaje ku wa gatandatu.
Ati: “Kurangiza iyi ntambara ikaze muri Gaza ni byo byashyizwe imbere na Perezida kuva yatorwa. Hashimirwa ko imfashanyo zita ku bantu zagejejwe mu karere. Birababaje kubona amashusho y’imirwano hagati ya Isiraheli na Palesitina, kuva amakimbirane yatangira kandi Perezida Trump ashaka ko irangira.”
Perezida w’Amerika yatangaje ko abafashwe bugwate bazarekurwa, Benjamin we yavuze ko umubonano we na Donald Trump ushobora gufasha ibintu gutera imbere.
Kuva mu gitondo cyo ku cyumweru, abantu barenga 70 biciwe muri Gaza, mu gihe ingabo za Isiraheli zakajije umurego mu bikorwa byazo mu gace ka Palesitine mu minsi yashize mbere y’uko intambara ishobora guhagarara.