U Rwanda rwiteze umusaruro ku masezerano ya Washington

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, MINAFFET, yatangaje ko hari icyizere ko amasezerano u Rwanda na DRC byashyiriyeho umukono i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ashobora gutanga umusaruro.

Uretse gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, aya masezerano arimo n’izindi ngingo zirimo kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya Leta yitwaje intwaro.

Muri aya masezerano kandi harimo no gushyiraho itsinda rihuriweho, rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC [Monusco] no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu Karere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, ubwo yari mu Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, Leta zunze ubumwe za Amerika, ryasoje ku mugoroba wo ku Cyumweru, yavuze ko amasezerano ya Washington yitezweho umusaruro.

Mu biganiro byatangiwe mu gikorwa cyiswe ‘Rwanda Convention 2025’ byibanze ku ndangagaciro nyarwanda n’imikoranire ihamye ku kubaka ejo hazaza hifuzwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ikibazo cya FDLR kandi ko igomba kuvanwaho burundu.

Ati: “Twahisemo ko dufatanyije, FDLR izakurwaho burundu ndetse u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi. Ibi ni byo amasezerano yubakiyeho mu bijyanye n’umutekano.”

Icyakoze Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko kutarandura Umutwe wa FDLR biterwa n’ubushake buke bwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Yakomeje agira ati: “Usibye no kubashyigikira ahubwo babinjije mu Ngabo.”

Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France24, yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushake bwo kubahiriza amasezerano y’amahoro hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Boulos yavuze ku kigomba kubanza hagati yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.

Yagize ati: “Ibyo bintu bigomba kujyanirana kandi impande zombi zemeranyije gushyiraho urwego rw’umutekano ruhuriweho, kandi iki ni ikintu cy’ingenzi cyane mu bijyanye n’aya masezerano.

Bwa mbere bashyizeho urwego rw’umutekano ruhuriweho aho ibi bintu byose bizemeranyaho, ndetse bigategurwa n’impande zombi. Gusenya FDLR ni ingenzi cyane, kimwe no gukuraho ingamba z’ubwirinzi bikozwe n’u Rwanda, birajyana kandi bikwiriye gukorwaho icyarimwe, mu buryo bworoheye impande zombi.”

Gusenya umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, ni imwe mu myanzuro ikubiye mu masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byashyizeho umukono ku wa 27 Kamena 2025, i Washington D.C.

Abadiyasipora bagaragarijwe amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Louise Kanyonga yagaragaje amahirwe y’ishoramari ari mu nzego Eshatu mu Rwanda, aba Banyarwanda baba mu mahanga babyaza umusaruro mu minsi iri imbere. 

Yabagaragarije uko gahunda ya Ejo heza yunganira ubwiteganyirize busanzwe, agaragaza imishinga yo kubaka amacumbi ndetse n’umushinga wo gushyiraho ikigega kizatangirana miliyoni 30 z’Amadolari cyo gushyigikira ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse kikazaguka kikagira miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika.

Ibigo binyuranye bitanga serivisi z’imari nabyo byari byohereje ababihagarariye gusobanurira Abanyarwanda uburyo bakorana nabyo.

Iki gikorwa cyiswe Rwanda Convention 2025 cyitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’Isi. 

Rwanda Convention yaherukaga mu myaka 6 ishize ikaba yaratangiwemo ibiganiro bigamije kurebera hamwe umusanzu wa Diaspora mu iterambere ry’igihugu ndetse banasobanurirwa uko ubuzima bwacyo buhagaze muri rusange.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE