Samman Vohra Singh yegukanye ’Rwanda Mountain Gorilla Rally 2025’

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 6, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umunyakenya Samman Vohra Singh, ukinana na Drew Sturrock muri Skoda Fabia, yegukanye isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla 2025 mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Rutabingwa Fernand wakinanaga na Prince Charles Nyerere basoreje ku mwanya wa gatatu.

Rwanda Mountain Gorilla Rally yakinwaga ku nshuro yayo ya 25 yasojwe ku Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025, nyuma y’iminsi itatu yari imaze ikinirwa mu mihanda ya Kigali n’iya Bugesera.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka mu Rwanda (RAC), rifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Imodoka ku Isi (FIA).

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi batanu bahataniye amanota yo kwegukana Shampiyona Nyafurika.

Abo ni Abanyakenya batatu ari bo Sachania Nikhil ukinana na Patel Deep, Semman Vohra ukinana na Drew Sturrock na Patel Karan ukinana na Khan Touseef.

Umunsi wa nyuma wari ugizwe n’uduce dutandutu tureshya n’ibilometero 94,2 mu mihanda ya Kamabuye, Gako na Ruhuha, ntiryagaragayemo Umunyakenya Karan Patel wegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally inshuro eshatu ziheruka, kubera impanuka yagize ku wa Gatandatu imodoka ye ya Skoda Fabia ikangirika cyane.

Ibi byahise biha amahirwe mwene wabo Samman Vohra Singh wayoboye isiganwa ku wa Gatandatu, akomeza kuza imbere kuri iki Cyumweru ndetse yegukana irushanwa ry’uyu mwaka.

Yakiriwe na mugenzi we ukomoka kuri Kenya Nikhil Sachania ukinana na Deep Patel muri Ford Fiesta naho umwuzukuru wa Julius Nyerere, Prince Charles Nyerere ukinana n’Umunyarwanda Rutabingwa Fernand basoreza ku mwanya wa gatatu.

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2025 yaranzwe n’ibyiciro bitatu, byitabiriwe n’abakinnyi 21. Muri bo 18 ni bo basoje irushanwa.

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2025 ni isiganwa rya gatatu ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika aho ryakurikiye Equator Rally yo muri Kenya yabaye muri Werurwe, na Pearl of Africa yo muri Uganda yabaye muri Gicurasi.

Abakunzi b’umukino wa Rally bajya aho bashobora kubona imodoka igihe kinini
Sandrine Isheja na we yari yitabiriye Rwanda Mountain Rally 2025 ku nshuro ya kabiri
Nickil Sachania na Deep Patel babaye aba kabiri mu irushanwa ry’uyu mwaka
Abakinnyi batatu ba mbere bitwaye neza mu bahataniye Shampiyona Nyafurika
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 6, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE