Umuyobozi wa Iran yongeye kwiyerekana kuva batangira intambara na Isiraheli

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 6, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yongeye kugaragara mu ruhame asuhuza abayoboke b’Idini ya Isilamu kuva batangira intambara na Isiraheli ku wa 13 Kamena.

Televiziyo ya Leta ya Iran yagaragaje amashusho ye ari mu musigiti muri Tehran, asuhuza abayoboke bari bateraniyemo mu birori bibanziriza Umunsi Mukuru wa Ashura. 

Umunsi wa Ashura ni uw’icyunamo w’Abayisilamu b’Abashia bibukaho urupfu rwa Imam Hossein [Husayn ibn Ali], wari umwuzukuru w’intumwa y’Imana  Muhammed.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), byatagaje ko kugaruka k’uwo Muyobozi w’Ikirenga kwari kwitezwe na benshi ndetse abaturage bamwishimiye bakoma amashyi bamwereka urukundo ndetse basakaza amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga.

Khamenei yaherukaga kugaragara mu ruhame mbere y’intambara bari bahanganyemo na Isiraheli, yahitanye abagaba bakuru b’Ingabo za Iran ndetse n’abandi bayobozi bakomeye mu by’ubushakashatsi bw’intwaro z’ubumara.

Kuva Isiraheli yagaba ibitero bitunguranye uyu muyobozi ntiyigeze yongera kugaragara mu ruhame ahubwo yakoreshaga ubutumwa abinyujije mu mashusho yafatwaga aho yari yihishe.

Intambara yamaze iminsi 12 yahitanye abarenga 900 muri Iran benshi barahunga ndetse yangiza ibikorwa remezo ku mpande zombi.

Nyuma y’intambara na Isiraheli, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei yongeye kugaragara mu ruhame.
  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 6, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE