Abanyarwanda baba mu Bwongereza bizihije Kwibohora ku nshuro ya 31 (Amafoto)

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ku wa 4 Nyakanga 2025, Abanyarwanda barenga 1 000 hamwe n’inshuti z’u Rwanda baturutse hirya no hino mu Bwongereza no muri Ireland bateraniye mu mujyi wa Londres, ahabereye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya 31 y’umunsi wo Kwibohora, byabereye ahitwa The Royal Regency.

Abitabiriye ibyo birori bari baturutse mu mijyi nka Manchester, Coventry, Newcastle, Liverpool, Nottingham na Bristol, bagaragaza ubufatanye, ubumwe n’ubwitabire bw’Abanyarwanda baba mu mahanga, by’umwihariko abo mu Bwongereza na Ireland.

Ibirori by’uyu mwaka byaranzwe n’ikiganiro nyunguranabitekerezo cy’abagize umuryango nyarwanda, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Gusesengura ibyahise no gufata iya mbere mu byo tuzakora” (“Taking Stock of the Past and Owning Our Future”).

Iki kiganiro cyibanze ku kwibuka amateka, gukomera ku ndangagaciro z’ubudacogora, no kureba ejo hazaza mu cyerekezo kirimo icyizere.

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basangiye ibitekerezo ku bisobanuro by’ijambo Kwibohora (Liberation), uko baryumva ku giti cyabo no mu buzima rusange bw’igihugu.

Abitabiriye bishimiye cyane imbyino gakondo z’Itorero Inyange rikorera i Londres, ndetse n’ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi b’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bwongereza (National Association of Rwandese Communities in the UK), hamwe n’abandi bayobozi batandukanye bo muri diaspora, bose bahurije ku butumwa bw’ubumwe, kwihesha agaciro no gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Byari ibirori byuzuyemo umuco, ishema n’ubutwari bwo Kwibohora.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Ambasaderi Johnston Busingye, yashimye Abanyarwanda baba mu Bwongereza ku bw’ubwitange bwabo buhoraho ku gihugu no hagati yabo ubwabo, agaragaza ko “bahora berekana ubwitange n’ubumwe buhambaye, igihe cyose.”

Yagize ati: “Mu gihe twizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31, tugomba gukomeza kwibuka no guha agaciro abagabo n’abagore b’intwari bitanze ku bw’igihugu cyabo, kugira ngo tubone aho twita iwacu.”

Yakomeje agira ati: “Igihe cyose mwagiye mugaragaza ubushake bukomeye bwo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu n’ubumwe. Ibyo mubikora haba mu bihe byo Kwibuka31, cyangwa se mu bikorwa bitandukanye mukorera ku rwego rw’imiryango. Mwitabira kandi mugatanga umusanzu w’ingirakamaro.”

Ibirori byarushijeho kuryoha no kurushaho gususurutswa n’umuziki wihariye watanzwe n’umuhanzi w’umunyarwanda uzwi cyane, Ruti Joel, wari kumwe n’umucuranzi w’umuhanga Clement-the-Guitarist.

Bombi bari baturutse mu Rwanda by’umwihariko baje kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba i Londres muri ibyo birori.

Ambasaderi Busingye Johnston yashimye Abanyarwanda baba mu mahanga ubwitange bwabo mu iterambere ry’Igihugu
Amb Busingye Johnston yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31
Baganiriye ku gisobanuro cyo kwibohora nyabyo
Umuhanzi Ruti Joel yasusurukije abitabiriye ibirori
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE