Club World Cup: Chelsea na Fluminense zabonye itike ya ½

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Chelsea yatsinze Palmeiras, Fluminense itsinda Al-Hilal, zombi zihita zibona itike yo kuzahurira muri ½ cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 4 no mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025, ni bwo hakinwe imikino ya mbere ya ¼ muri iri rushanwa rihuza amakipe yo ku migabane yose yo ku Isi.

Umukino wabanje ni uwahuje Fluminense na Al-Hilal warangiye iyi kipe yo muri Brésil isezereye iyo muri Arabie Saoudite nyuma yo kuyitsinda ibitego ibitego 2-1.

Ibitego bya Fluminense byatsinzwe na Matheus Martinelli na Hercules mu gihe icya Al-Hilal cyinjijwe na Marcos Leonard.

Umukino wakurikiyeho wahuje Chelsea yo mu Bwongereza na Palmeiras yo muri Brésil.

Chelsea yatangiye umukino isatira cyane bidatsinze ku munota wa 18, Cole Palmer yafunguye amazamu ku mupira mwiza yahawe na Trevoh Chalobah ndetse isoza Igice cya mbere iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Mu igice cya kabiri Palmeiras yagarukanye imbaraga itangira gusatira izamu rya Chelsea maze ku munota wa 53, Estevao atsinda igitego cyo kwishyura.

Ku munota wa 83, Chelsea yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Agustin Giay ku mupira wari uhinduwe na Malo Gusto.

Umukino warangiye Chelsea yatsinze Palmeiras ibitego 2-1 ibona itike ya ½ cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.

Chelsea na Fluminense zizakina umukino wa ½ uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025.

Kuri uyu munsi hateganyijwe indi mikino ya ¼ aho umukino utegerejwe uhuza Paris Saint-Germain na Bayern Munich saa kumi n’ebyiri mu gihe Real Madrid ihura na Borussia Dortmund saa yine z’ijoro.

Joao Pedro yakinnye umukino wa mbere muri Chelsea
Cole Palmer yishimira igitego cya mbere
Chelsea yatsinze Palmeiras ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe
Al-Hilal yasezerewe na Fluminense
Fluminense yasezereye Al Al-Hilal iyitsinze ibitego 2-1
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE