REG BBC yigaranzuye APR BBC mu mikino ya kamarampaka

REG BBC yatsinze APR BBC amanota 79-72 mu mukino wa kabiri mu ya nyuma ya kamarampaka mu guhatanira igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Basketball 2024/25.
Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025 muri BK Arena.
Ikipe ya REG BBC yatangiye neza umukino irusha cyane APR BBC abarimo Cleveland Thomas na Garmine Kande Kieli batsinda amanota. Aka gace karangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 26 kuri 11 ya APR BBC
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu yakomerejeho mu gice cya kabiri abarimo Garmine Kande Kieli, Cleveland Thomas Junior na Prince Muhizi bongera ikinyuranyo cy’amanota.
Mu minota itanu, APR yinjiye mu mukino itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Axel Mpoyo, Robbeyns Williams na Antino Jackson batsinda amanota yiganjemo atatu.
Aka gace APR BBC yagatsinzemo amanota 23 kuri 14 ya REG BBC. Icyakora REG yari ikiyoboye n’amanota 40 Kuri 34.
Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakomeje gukina neza mu gace ka gatatu abarimo Prince Muhizi na Cleveland Thomas Junior bongera ikinyuranyo cy’amanota kiba 14 (55-41)
APR BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Israel Ottobo na Robeyns Williams ariko biranga.
Aka gace karangiye REG BBC yatsinze APR BBC amanota 61-51.
Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yatangiye yiminjiriyemo agafu abarimo Adonis Filer na Youssouffa Ndoye batsinda. Ntibyarambye kuko REG yongeye gutsinda amanota menshi ibifashijwemo na Cleveland wari umeze neza cyane.
Umukino warangiye REG BBC yatsinze APR BBC amanota 79-72, amakipe yombi anganya intsinzi imwe kuri imwe mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.
Cleveland Thomas Junior wa REG BBC yatsinze amanota 34 akora na Rebounds 6.
Uyu mukino wabanjirijwe n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu warangiye UGB BBC yatsinze Patriots BBC amanota 96-83.
Umukino wa gatatu, uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025, saa kumi n’ebyiri n’igice muri BK Arena.


