Byinshi wamenya ku ndirimbo Intsinzi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Indirimbo Intsinzi ni iy’umuhanzi w’umunyabigwi Mariya Yohana, ikaba ari imwe mu zatanze morali ku basirikare mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu cy’u Rwanda.

Ni indirimbo ikundwa n’abatari bake kubera umudiho wayo n’amagambo ayigize, bituma ikoreshwa na benshi bageze ku ntsinzi, barimo n’amakipe atandukanye.

Ubwo aheruka kuganira na Imvaho Nshya yayitangarije ko yayihimbye kera ku rugamba rukiri rubisi agashimishwa nuko ibyo yahanuye byabaye.

Yagize ati: “Nayihimbye kera n’imyaka itaragera, nayihimbye mu 1992, nabikoze nta bitekereje, sinari nizeye ko bishobora gucamo, ariko  nari nizeye intsinzi nk’uko nayiririmbye, tumaze kubona intsinzi numvise nishimye.”

Uyu mubyeyi avuga ko yishimiye uruhare iyi ndirimbo yagize mu guherekeza abasirikare ba RPA ku rugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati: “Iyo mbona ibyinwa nshima Imana ko icyo nakoze cyakunzwe kandi kigaherekeza abari ku rugamba bakagera mu Rwanda. Yego hari abo twatakaje ariko ibyo ni Imana yabikoze, ariko kandi abasigaye yarabasigaje kandi twageranye mu Rwanda turirimba Intsinzi bya nyabyo noneho.”

Indirimbo intsinzi

1.Intsinzi bana b’u Rwanda Intsinzi njye ndayireba, intsinzi mu bice byose, intsinzi.

Ndatera inzuzi, Intsinzi, nkabona intsinzi mu bice byose bana b’u Rwanda Intsinzi.

Ndaraguza umutwe nkabona intsinzi, Intsinzi bana b’u Rwanda Intsinzi.

Nabaza Imana, Nkabona intsinzi, Intsinzi bana b’u Rwanda Intsinzi.

Intsinzi bana b’u Rwanda Intsinzi nge ndayireba intsinzi mu bice byose intsinzi.

2.Amuka (Amka) kadogo na we muzehe komeza urugendo n’uwo muheto, mbe musore na we terura icyo kigano maze ugitsibure icyo gitugu. Umubwire y’uko u Rwanda ar’urwimbaga y’inyabutatu ya Gihanga.

Intsinzi bana b’u Rwanda Intsinzi njye ndayireba intsinzi mu bice byose intsinzi.

3.Dukaze mwendo, Chapa Mguu songa iminsi ni mike, yewe ga ba bagabo ndabona bashya ubwoba nimusonge maze tubatsinde.

4.Muhaguruke dutore, twiyemeje intsinzi y’umukandida wacu, n’abo mu ntara zose mwizere intsinzi, intsinzi yayo makombe.

5.Igikombe cya Perezida cyanyemeje intsinzi, itagira gisibya, morali ni furu (Full) mu banyarwanda twese akuna (Hakuna) wasi wasi.

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2025, u Rwanda rwizihije imyaka 31 ishize rumaze rwibohoye, mu gihe indirimbo Intsinzi imaze imyaka 33 kubera ko yanditswe inaririmbwa bwa mbere mu 1992 kandi na nubu itanga ibyishimo ku Banyarwanda.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE