Rutsiro: Yahitanywe n’ikirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro bitemewe

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ntawuhorakize Zécheus w’imyaka 37 wo mu mudugudu wa Karumbi, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, yagwiriwe n’ikirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro bitemewe kiramuhitana.

Uwahaye aya makuru Imvaho Nshya, yavuze ko uyu mugabo wari uri kumwe na bagenzi be bayacukura mu isambu y’uwitwa Mukarugwiza, babonye kimuwiriye apfuye, bamukuramo bashyira umurambo hejuru hafi y’aho binjirira bajya gucukura barigendera.

Ati: “Umurambo wabonywe n’abahanyuze bigaragara ko ari ikirombe cyamugwiriye, abo bafatanyaga gucukura ntibamenyekana kuko bahise bigendera n’ibyabo byose ngo badafatwa bagahanwa. Tukibimenya ubuyobozi bw’Umurenge wa Murunda n’inzego z’umutekano bahageze umurambo ujyanwa mu Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.”

Umuturage utuye muri aka Kagari ka Kirwa, yabwiye Imvaho Nshya ko aba bantu bacukura bitemewe baba basa n’abiyahura kubera ko bazi ko hari ababa babacungiye hafi, ari yo mpamvu bacukura nabi ibirombe bikabagwira.

Ati: “Tumaze gutakaza abaturage benshi bahitanwa n’ibirombe kubera gucukura rwihishwa, bagacukura nabi ibisimu bikabagwira, none urabona ko bize n’amayeri, uwo kigwiriye bagenzi be bakamukuramo umurambo bakawuta bakigendera.”

Yasabye ubuyobozi gukomeza ingamba zo kwigisha abaturage no guhana abafatirwa mu bucukuzi butemewe  bw’amabuye y’agaciro.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko nyuma yo kumenya ayo makuru, umurambo bawujyanye mu Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma.

Ati: “Kubera ko umurambo twawusanze hejuru y’ikirombe, isuzuma rya muganga ryari ngombwa ngo hamenyekane koko icyamwishe. Abo bacukuranaga nta n’umwe twamenye, bahise babura.”

Avuga ko ubuyobozi bukomeje guhangana n’ubu bucukuzi butemewe bukomeza gutwara ubuzima bw’ababwishoramo,bagasiga imiryango yabo mu kaga.

Ati: “Icyo dusaba abaturage, icya mbere nibareke kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko uretse ko bunahanwa n’amategeko, buranadutwara abaturage benshi, kandi yaba ubukora yanaba uwo bukorerwa mu murima,bombi iyo bafashwe barahanwa.”

Avuga ko bazakomeza kwigisha abaturage no guhana ababirenzeho bakishora muri ubu hucukuzi butemewe.

Ati: “Turakomeza kwigisha ariko nanone tuzanabafata. Twabishyizemo imbaraga nyinshi ngo duhashye ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.”

Avuga ko ubuyobozi buherutse gukorana inama  n’abacukuzi bose bafite ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka karere,hagamijwe ubufatanye mu kurwanya ubu bucukuzi butemewe.

Ati: “Nk’uko twabyemeranijwe muri iyo nama, mu minsi iri imbere tugiye guhamagara abayobozi bose kuva ku isibo kugera ku murenge mu mirenge igaragaramo cyane ubu bucukuzi, duhereye ku mirenge ya Manihira, Rusebeya na Murunda, tubaganirize kugira ngo tubahugure, tunafatanye kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.”

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 4, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE