Nyirinkindi asanga urukundo rw’Inkotanyi rukwiye kuba umurage ku bato

Umuhanzi Nyirinkindi avuga ko urukundo rw’Inkotanyi rukwiye kuba umurage ku bakiri bato, ibyamuteye guhimba indirimbo yise ‘Namwita Inkotanyi’.
Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka ‘Mwarakoze Inkotanyi’ n’izindi, yabwiye Imvaho Nshya ko hari byinshi byamunyuze ku Nkotanyi bituma ahorana ibitekerezo byo kuzandikaho indirimbo.
Yagize ati: “Mporana ibitekerezo bidakama ku kwandika ku bigwi by’Inkotanyi ariko kuri ‘Namwita Inkotanyi’ nayihimbye biturutse ku kuba naranyuzwe n’ubutwari, urukundo, ubupfura, ubudahemuka, ubwitange hamwe n’ubugiraneza bw’Inkotanyi.”
Maze gutekereza ibyo nasanze urukundo rwazo rudakwiye kugarukira kuri jye gusa ahubwo rukwiye kugera ku bandi, ni yo mpamvu nisanze nahimbye iyo nise ‘Namwita Inkotanyi’ nitegereje nsanga mfite amahirwe, ndacyari muto nzibaruka umwana ariko uwo mwana ngomba kumutoza urukundo rw’Igihugu no gukotana akiri muto, ubutwari bw’Inkotanyi bukamwomaho.”
Uyu muhanzi avuga ko kuba inkotanyi kuri we bisobanuye ubuzima, urukundo, ubwitange, ubupfura, ubudahemuka no guhitamo neza.
Ni indirimbo akoze mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bitegura kwizihiza imyaka 31 ishize ubohowe, avuga ko kuyikora byari mu rwego rwo gutanga ubutumwa bw’uko gukotana ari inshingano ya buri Munyarwanda, bityo ababyeyi bakwiye kubitoza abana kuva bakivuka.
Uretse Mwarakoze’ Inkotanyi’, Nyirinkindi, azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Mukunde cyane’, ikangurira Abanyarwanda gushyigikira Umukuru w’Igihugu mu guteza imbere no kurinda Igihugu, Nkugabiye urukundo, Kanyoni n’izindi.
