Dr. Ngirente yagaragaje ibisubizo byitezwe ku ingufu za Nikeleyeri muri Afurika

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard yagaragaje ko ibisubizo birambye umugabane wa Afurika ukeneye mu guhangana n’icyuho cya miliyoni zirenga 600 zitagira umuriro w’amashyanyarazi ari ugukoresha ingufu za nikeleyeri.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kamena 2025, ubwo yatangizaga Inama Nyafurika y’iminsi ibiri yiga ku mikoreshereze y’Ingufu za Nikeleyeri,(NEISA2025) yitabiriwe n’Abashakashatsi muri siyansi, n’abayobozi mu nzego nkuru za Guverinoma muri Afurika.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yagaragaje ko kutagira ingufu zihagije ku mugabane ari icyuho gitiza umurindi abangiza ibidukije kandi na byo biba bitorohewe n’ihindagurika ry’ibihe.
Avuga ko ibyo bikoma mu nkokora iterambere ry’umugabane ariko mu rwego rwo kuziba icyo cyuho Afurika ikwiye guhuza ibisubizo byihariye mu gushaka ibikomoka ku ngufu kandi umuti urambye ari ingufu za Nikeleyeri.
Ati: “Igisubizo cyiza kuri Afurika kugira ngo intego z’iterambere zigerweho ni ugukoresha ingufu za Nikeleyeri kuko ni isoko yizewe. Twemera ko gushora mu ngufu zitangiza ibidukikije atari byiza gusa ahubwo bikenewe mu iterambere rirambye.”
Yongeyeho ko ingufu za nikeleyeri zizagira uruhare mu bisubizo byuje udushya no guteza imbere izindi nzego zirimo ubuhinzi n’ubuzima.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente avuga ko ihindagurika ry’ibihe ryagize ingaruka rinangiza isoko y’ingufu za Afurika ari nabyo biri mu bituma hashakishwa uburyo bushya butuma ubukungu bukomeza.
Avuga ko ingufu za nikeleyeri zikeneye gushyirwamo imbaraga kuko zizewe kandi zihangana n’ihindagurika ry’ibihe kuko zidakenera izuba cyangwa imvura ahubwo zitanga umuriro amanywa n’ijoro.
Yongeyeho ko iyo abantu bumvise ingufu za nikeleyeri batekereza ibintu bibi cyangwa ibyangira ingaruka ku buzima ariko ibyo binyuranye kuko ikigamijwe muri zo ari amahoro n’iterambere.
Yagaragaje ko ahazaza h’ingufu za Afurika hakwiye kuzakomeza kuyoborwa no kongera imiyoboro y’amashanyarazi nkuko imibare y’abaturage nayo izakomeza kwiyongera kugira ngo bose bazagerweho.
Avuga ko ubushakashatsi bugaragaraza mu myaka 40 uhereye 2025, umubare w’abatuye Afurika uzarenga biliyoni 3 kandi ugomba kuzaba uteye imbere haba mu ngufu, ubwenge buhangano n’ibindi.
Ati: “Rero umugabane ugomba kuzaba ufite ingufu rusange zishingiye ku iterambere ry’inganda, gukoresha ubwenge buhangano, (AI) no guteza imbere imijyi n’ibindi bikenewe kugira ngo umugabane utere imbere.”
Yasabye Afurika gushyira hamwe kugira ngo intego zigerweho cyane ko ikungahaye ku mutungo kamere watuma byose bishoboka.
Abitabiriye iyi nama bashimye u Rwanda ndetse bizeza uruhare n’umurava mu mikoranire ishingiye ku iterambere.
Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingufu wa Tanzania Dr. Doto Mashaka Biteko, yagaragaje ko ikinderewe ari ubufatanye kugira ngo ingufu za nikeleyeri zigerweho.
Dr. Doto yavuze ko bigaragaza ubufatanye mu mikoranire ishingiye ku guteza imbere ingufu za nikeleyeri hahabwa agaciro imikoranire no gukomeza gushyira hamwe kugira ngo ibe ntamakerwa igere ku ntego za Afurika.
Yagize ati: ”Twizeye ko hari ibyo tugiye kunguka kandi bizateza imbere ingufu za nikeleyeri muri Afurika.”
Yongeyeho kuba abarenga miliyoni 600 batagira umuriro na bizinesi miliyoni 10 muri Afurika na zo zikorera ahatari umuriro bigaragaza ko hakenewe kongera umuvuduko mu guteza imbere inganda kugira ngo bihuze n’ubukungu bukenewe.
Yunze mu rya Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, avuga ko imihindagurikire y’ibihe yangije isoko y’ingufu ku mugabane ariko binyuze mu ngufu za nikeleyeri hizewe impinduka.

