Muhanga: Imiryango 100 yasezeranye mu mategeko abayigize bisubiza agaciro

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 15, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Bamwe mu bagize imiryango 100 yabanaga itarasezeranye kuri ubu yamaze gusezerana imbere y’amategeko yo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, bagaragaje uburyo bagize agaciro mu miryango yabo aho bafatwaga nk’indaya bakitwa n’andi mazina menshi.

Umwe muri abo basezeranye avuga ko kuba yabanaga n’umugabo we batarasezeranye, atagiraga ijambo kwa sebukwe.

Ati: “Jyewe kuba narindi kubana n’umugabo tumaranye imyaka irenga itanu, nafatwaga no kwa databukwe nk’indaya kuko wasangaga njya guhinga mu mirima yacu bakambwira ngo ubundi ko utari umukazana wacu urashaka iki mu mirima y’umuhungu wacu?”

Yagaragaje ko yishimira kuba yasezeranye kuko atazongera gufatwa nk’aho ntacyo avuze mu Muryango, kandi bizamufasha kurushaho kuzuzanya   n’uwo bashakanye bakarera abana babo na bo bafite ijambo ku babyeyi bombi.

Mugenzi we avuga ko kubaho atarasezeranye byamuteye kubaho ari igicibwa kandi agahora yikanga ko bazamwirukana mu muryango.

Ati: “Nitwaga indaya kandi mfite umugabo, ariko kubera ko yakoreraga i Kigali aza rimwe na rimwe wasangaga bambwira ngo ndamara iki mu rugo ko ntari umugore w’isezerano. Muri make ndashimira umugabo wanjye ko yampesheje agaciro ndetse nkanashimira Imana yatumye tugera uyu munsi aho abana banjye batazongera kubaho batanditse kubabyeyi babo bombi.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bizimana Eric, avuga ko gusezeranya imiryango yabanaga itarasezeranye, biha abana umutekano ndetse bikanarinda amakimbirane yo mu miryango.

Ati: “Gusezeranya imiryango yabanaga itarasezeranye, navuga ko biyifasha gukorera hamwe kwirinda amakimbirane ndetse n’abana bakabaho bafite umutekano bakesha kwandikwa ku babyeyi babo bose.”

Umuyobozi bw’Umurenge wa Kibangu uvuga ko imyinshi mu miryango yasezeranye yabanje kwigishwa kugira ngo ibashe gusezerana imbere y’amategeko bityo biyifashe kuva no mu makimbirane yabagamo ashingiye ku kuba abayigize batarasezeranye.

Imiryango yabanaga itarasezeranye mu byishimo byinshi byo guhamiriza urukundo imbere y’amategeko
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 15, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE