Musanze: Abatuye mu birwa bya Ruhondo bagorwa no kubona Mituweli

Abaturage batuye mu kirwa cya Ruhondo giherereye mu Murenge wa Gashaki, Akarere ka Musanze, baravuga ko bagorwa no kubona ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), bitewe n’ubukene bukabije no kutabona akazi kabinjiriza amafaranga. Basaba ubufasha bw’inzego bireba kugira ngo na bo bagere kuri serivisi z’ubuvuzi nk’abandi baturage.
Aba baturage batuye mu Mudugudu wa Birwa, bavuga ko kuba mu kirwa kibatandukanya n’ahandi haboneka akazi, bituma batabasha kwibonera amafaranga yo kwishyura mitiweli. Ngo kugera hakurya y’ikirwa aho bashobora gukorera, bisaba amafaranga y’ubwato agera ku bihumbi 2, ibintu bavuga ko na bo ubwabo bidakunze kuborohera kubona.
Nyirahabimana Viviane, umwe mu batuye muri icyo kirwa yagize ati: “Hano nta kazi wabona ngo ubone amafaranga y’ubwisungane. Kugira ngo tujye gukora ibiraka hakurya bisaba amafaranga y’ubwato ibihumbi 2 buri munsi kugenda no kugaruka. Mfite umuryango w’abantu barindwi, nta bushobozi mfite bwo kwishyura Mituweli.”

Naho Mukasine Laurence, w’imyaka 65, uvuga ko ari umupfakazi, avuga ko kubona Mituweli kuri we ari ikibazo gikomeye.
Yagize ati: “Umwaka urarangiye ntarishyura Mituweli. Ubushize nishyuriye abantu babiri gusa muri batanu, urumva ko mfite ibibazo kandi no kubona amafunguro ni ikibazo. Turasaba ko badufasha.”
Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, avuga ko ikibazo cy’abo baturage kizwi kandi hari gahunda zihari zo kubafasha.
Yagize ati: “Abo mu birwa bya Ruhondo kimwe n’abandi batishoboye bose bo muri Gashaki, hari gahunda yo kubafasha kubona ubwisungane mu kwivuza nk’uko bisanzwe, ariko ku bufatanye n’umushoramari Eco Tourism Initiative, wemeye kugurira Mituweli abantu 300.”

Roland Christian Habimana ukuriye Eco Tourism Initiative, avuga ko inkunga mu bwisungane mu kwivuza atari iyo mu birwa gusa, ahubwo izagenerwa n’abandi batishoboye bazatoranywa n’ubuyobozi. Uretse gutanga Mituweli, kandi avuga ko kampani yabo izoroza imiryango 3 inka, mu rwego rwo kuyifasha kwibeshaho no kuzajya bitangira ubwisungane mu kwivuza mu guhe kiri imbere.
Yagize ati: “Twagiranye ibiganiro n’ubuyobozi, tuzatanga Mituweli ku bantu 300 mu mwaka wa 2025–2026. Tworoze n’imiryango itatu inka, kandi turateganya kugura ubutaka bw’abaturage mu rwego rwo kubimura bave mu birwa bajye ahari ibikorwa remezo.”
Kugeza ubu, mu birwa bya Ruhondo hatuye imiryango 37, ariko imiryango izorozwa inka ntabwo izaba ikiri mu birwa kuko gahunda ni iyo kwimura abahatuye bose.


HI says:
Kamena 10, 2025 at 6:34 pmKosora inkuru yawe. Akarere ka Burera ntabirqwa gafite muri Ruhondo bituwe
Murara says:
Kamena 10, 2025 at 4:37 pmMwiriwe,
Hari abaturage bakihabariza bategereje guhabwa ingurane bakimuka. Umunyamakuru yarabasuye arahabasanga, namwe muzajye kubasura muzahabasanga.