Amata si ikinyobwa ni ibiryo akaba n’umuti- Rwigamba

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Rwigamba Eric yagaragaje ko amata atari ikinyobwa kibonetse cyose ahubwo ko ari ibiryo akaba n’umuti w’indwara zitandukanye kuko afite intungamubiri nyinshi, asaba ko yabungabungwa.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025, ubwo yasozaga Inama Nyafurika ku mata (The IDF Regional Dairy Conference Africa) yateguwe ku bufatanye n’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’umukamo w’amata, yari imaze iminsi ibera i Kigali.
Rwigamba yagize ati: “Amata si ikinyobwa ahubwo ni ibiryo. Ni ikiribwa ushobora kurya kikagutunga nta kindi kintu wariye, ukagira ubuzima bwiza kandi ukagira imbaraga.
Yunzemo ati: “Nabayeho njyewe n’ababyeyi banjye, bashobora kumara ibyumweru bibiri batarya ibiryo ahubwo binywera amata.”
Yakomeje ati: “Nabaye ahantu mu gace abantu batashoboraga kubona amata, ariko igihe umuntu yabaga yarwaye bakoraga ibishoboka byose uwo murwayi bakamubonera amata. Nabonye abaganga babwira abarwayi kunywa amata ku bwinshi kugira ngo bagire intungamubiri zituma uburwayi bukira.”
Rwigamba yakomeje avuga ko amata ari ingirakamaro yaba ku mubiri w’uwayanyoye akaba kandi kimwe mu byongera ubukungu bw’igihugu no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa, ku mugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Bagabe cyubahiro atangiza iyo nama, yasabye abayitabiriye gushyigikira abari mu bworozi bagahabwa amahugurwa kuko byagaragaye ko muri Afurika batitabwaho uko bikwiye, bikadindiza umukamo w’inka borora.
Yagize ati: “Abahinzi- borozi bato ni inkingi ya mwamba yo guteza imbere umukamo w’amata. Nyamara, muri Afurika, hagati ya 10 na 15% gusa ni bo babona amahugurwa akenewe cyangwa amafaranga yo gushora mu buhinzi. Guhugura aba borozi no kubaha ibikoresho bikenewe bizafasha kubaka ubukungu bw’amata buramba, bushobora guhanga imirimo.”
Iyi nama Nyafurika ku mata yahuje inzobere mpuzamahanga mu by’amata, abayobozi b’inganda, abashinzwe gushyiraho amategeko, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo, kugira ngo baganire ku bisubizo bishya, guteza imbere ubufatanye no kwihutisha iterambere ry’urwego rw’ubworozi bw’amatungo butanga amata ku mugabane wa Afurika.
Bemeranyije ko bagiye gukomeza ubufatanye kugira ngo umukamo w’amata wiyongere ku bwinshi haba mu bwiza no mu ngano bityo yinjirije amafaranga ibihugu ariko anateza imbere aborozi b’inka anatange umusanzu mu kwihaza mu biribwa.

