Musanze: Munanguzi, inzoga y’inkorano iteje impagarara

Mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze, abahatuye babangamiwe cyane n’inzoga y’inkorano yitwa ‘Munanguzi’ kuko iteje umutekano muke bitewe nuko uwayinyoye aba atagitekereza neza bigateza urugomo.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Muko bavuga ko inzoga ya Munanguzi yaje yiyongera ku zindi z’inkorano zagiye zivugwa muri ako karere, ariko ikaba yarabaye iy’ikirenga mu guteza ibibazo.
Umwe muri bo wahawe izina Ndizeye (izina ryahinduwe) yabwiye itangazamakuru ko iyo nzoga iyobya imitekerereze y’uwayinyweye.
Ati: “Inzoga ya Munanguzi unywa icupa rimwe ukaba utagishoboye kumenya aho uri. Abagabo bayinywa baritwara nabi, bamwe bagateza amakimbirane mu ngo zabo.”
Uyu muturage avuga ko hari abarangiza umunsi batakibasha gutaha, abandi bakaba bagaragaza ibimenyetso birimo gutitira no kuvuga ibintu bidafututse nyuma yo kunywa iyi nzoga.
Bamwe mu baturage bavuga ko inzoga ya Munanguzi ikorwa mu buryo butemewe, aho ikorwamo ibinyabutabire bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu, nka sarumaka (yangiza ubwonko), Sipuriti (spirit ikoreshwa mu masalon yo kogosha), Pakimaya, isukari, amasaka n’ibyatsi byo mu gasozi.
Ibyo bikoresho byose bikoreshwa nta bipimo bifatika by’ubuziranenge, bikaba ari byo bituma iyi nzoga igira ubukana bwinshi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yasobanuye icyo ikora mu guhashya izo nzoga z’inkorano.
Yagize ati: «Nyuma yo kubona amakuru yizewe, twafashe abantu batanu bakekwaho gukora no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, bafatiwe mu Midugudu ya Susa, Gakoro, Bugese na Ngabane yo mu Tugari twa Kivugiza na Mburabuturo, mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze »
Yongeyeho ko Polisi izakomeza ibikorwa byo gukurikirana abakora inzoga zitujuje ubuziranenge, anasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe.
Yakomeje avuga ko inzoiga zafashwe zamenwe.
Ati: “Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yamennye litiro 5,070 z’inzoga y’inkorano ku wa 30 Gicurasi 2025, harimo n’iyiswe Munanguzi, nyuma yo kumenyeshwa n’abaturage ko zigira ingaruka mbi ku buzima ndetse no ku mutekano wabo.”
Munanguzi yiyongereye ku rutonde rw’inzoga zitujuje ubuziranenge mu Ntara y’Amajyaruguru zirimo Muhenyina, Nzogejo, Umumanurajipo, Karutare, Sinzundongoye, umutaragweja.
Leta irasaba abaturage cyane cyane urubyiruko, kwirinda kunywa inzoga batazi inkomoko yazo n’ibizigize, kuko uretse kwangiza ubuzima zishobora no guteza amakimbirane mu miryango ndetse no guhungabanya umutekano rusange.

