Kubana n’Intwaza byatumye yongera kumva ko atari wenyine – Ishimwe ry’Umukecuru Icyitegetse

Icyitegetse Josephine wavutse mu 1949, ubu ni Intwaza yo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mugombwa mu Kagari ka Baziro mu Ntara y’Amajyepfo. Muri Jenoside yari afite abana 5, mu buhamya bwe bwashyizwe hanze n’Umuryango Unity Club Intwararumuri kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025, Icyitegetse ahamya ko kuba ari hamwe n’abandi bituma akomeza kumva atari wenyine.
Uyu munsi, ashima ko ari mu muryango w’Impinganzima. Agira ati: “Narihanganye, ariko kuba kumwe n’abandi babyeyi b’Intwaza byatumye nongera kumva ko ntari njyenyine. Twahuye twese dufite ibikomere, ariko twasanze twese dufite n’imbaraga.
Kuba muri uru rugo twubakiwe n’Umukuru w’Igihugu hamwe na Madamu we ni nk’igitangaza ku buzima bwanjye. Nahawe agaciro, mbona urukundo, mpabwa ubufasha bwose bamba hafi. Ibyo byanyubatse mu Mutima, binyongerera n’imbaraga zo gukomeza kubaho.”
Akomeza agira ati: “Imana ibahe umugisha mubanshimirire; Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame. Ubu ndatuje, ndiho, kandi ndashima Imana.”
Uyu mukecuru ashimira Imana yamurinze kugeza ubu, nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo.
Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga mu 1994, Josephine yari afite abana batanu. Hamwe n’umuryango we bahungiye i Kabuye, bizeye kuhakura umutekano.
Ariko ntibyabahiriye interahamwe n’abasirikare barabateye, maze bararaswa ari benshi. Muri abo biciwe aho, harimo umugabo we n’abana batatu. Yabashije gusigara n’akana k’uruhinja yari ahetse n’akandi kana kari gahetswe n’undi mwana.
Mu rugendo rwo guhunga, ubwo bari bageze ku mugezi, yabonye uko abo bana bafatwa bagatemagurwa, bakajugunywa mu mugezi kimwe n’abandi bantu benshi. Josephine yihishe hafi aho, ararokoka.
Nyuma y’icyo gitero, yageze kuri bariyeri arahatoterezwa bikomeye baramukubita, agakinga amaboko umwana we wari mu mugongo ariko biba ibyubusa kugeza ubwo nawe yakubiswe ubuhiri n’umuhoro, agwa igihumure n’umwana yarahetse.
Yakangutse ari mu mirambo, umwana we ntiyongeye kumubona ukundi. Yaranyonyombeje, agenda afite ibikomere byinshi, ageze iwabo asanga ari amatongo.
Kuva ubwo, yakomeje guhunga ari wenyine avirirana kugeza ageze mu Burundi, abamwiciye bakomeje kumuhiga ariko Imana yamukingiye ikiganza, akomeza kurokoka.
Yashimangiye uburyo Jenoside yari yarateguwe kandi igamije kurimbura Abatutsi, agaragaza ko yarokotse bwari bucye bamwica n’abandi bagore bari kumwe, bumva ngo Inkotanyi zahageze.
Mu gihe FPR-Inkotanyi zari zimaze kubohora igihugu, Josephine yasubijwe imitungo, ahabwa ubutabera n’inkunga yo kwiyubaka.
Icyitegetse kandi yagaragaje ko yishimiye kubona basoma mu ruhame amazina y’umugabo we n’abana yabuze muri Jenoside.
Yagize ati: “Nubwo bamwe ntazi aho baguye kandi nta n’umwe nabashije gushyingura ariko kuvuga amazina yabo biranyubatse.”
