U Rwanda rugiye gutumiza inka z’ubwoko bwa Girolando muri Brésil, zongera umukamo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yahishuye ko u Rwanda rurimo gutekereza gutumiza inka zo mu bwoko bwa Girolando zivuye muri Brésil, hagamijwe kongera umukamo no kunoza uburyo bwo guhangana n’indwara zibasira inka.
Girolando ni ubwoko bw’inka zororerwa gutanga amata, zizwi cyane muri Brésil, zakomotse ku kuvanga amoko abiri y’inka za Gyr n’iz’ubwoko bwa Holstein-Friesian, binyuze mu gutera intanga.
Inka za Gyr, zituruka mu bwoko bwa Zebu bwakomotse mu Buhinde, zizwiho kwihanganira ubushyuhe bwinshi no kurwanya indwara zibasira ibinyabuzima byo mu turere dushyuha.
Naho inka za Holstein-Friesian, zo mu Burayi, zizwiho gutanga amata menshi ariko ntizihanganira cyane ubushyuhe bwo mu turere two mu misozi miremire cyangwa two hafi y’umurongo ugabanya Isi mo kabiri (koma /Equateur).
Inka za Girolando kandi zizwiho gutanga amata menshi, kwihanganira ubushyuhe n’indwara, ndetse no gushobora kwihanganira ikirere cyo mu turere dushyuha.
Brésil, ni cyo gihugu gikungahaye ku bworozi bw’inka za Girolando, aho hejuru ya 80% by’amata gikama, akomoka ku nka zo muri ubu bwoko.
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, yagize ati: “Izi nka zihanganira cyane ibihe by’ikirere cyacu kandi zitanga umusaruro mwinshi haba uw’amata n’uw’inyama.”
U Rwanda rurimo gushaka uburyo bwo korora izo nka za Girolando, nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, aherutse kugirira mu muri Brésil, mu rwuri rwororerwamo cyane inka za Girolando.
Ni uruzinduko yakoze hagamijwe gushaka ubufatanye mu guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga amata menshi.
Minisitiri Dr Bagabe yaganiriye n’abafatanyabikorwa batandukanye ku buryo bwo kuzana inka mu Rwanda zitanga umusaruro mwinshi no kongera umukamo hifashishijwe ikoranabuhanga ryo gutera intanga.
Yagize ati: “Ubu umusaruro w’amata utangwa n’inka imwe ku munsi uracyari hasi cyane mu Rwanda, ukaba uri ku kigero kiri hafi ya litiro 10.”
Gusa, nk’uko yakomeje abisobanura, hari aborozi bake bafite inka zitanga umusaruro mwinshi kandi bakurikiza amabwiriza neza ajyanye no kuzigaburira no kuzivura indwara, zikaba zishobora gutanga litiro zigera kuri 40 ku munsi.
Ati: “Dukeneye gukora ibishoboka byose kugira ngo twongere umusaruro w’amata. Amoko y’inka yihanganira ibihe by’ikirere cyo muri Afurika, nk’ava muri Brésil, ashobora kudufasha. Dushobora no kuzitumiza mu bindi bihugu bitanga ikoranabuhanga rikwiye, kandi Brésil ni kimwe muri byo.”
Yakomeje agira ati: “Dufite ibihe by’ikirere bisa n’ibyo muri Brésil, cyane cyane mu bice by’amajyepfo by’icyo gihugu bifite ikirere gishyuha. Bityo rero, inka ziturukayo ntizishobora guhura n’ibibazo byo kuba mu bihe byo mu Rwanda.
Yunzumo ati: “Aya moko y’inka asanzwe yaramenyereye ibihe by’uturere dushyuha, atanga umusaruro mwinshi kandi yihanganira imihindagurikire y’ikirere.”
Mu gihe kirekire, Minisitiri Dr Bagabe yavuze ko u Rwanda rufite intego yo guteza imbere ubwoko bw’inka zarwo, zishobora kwihanganira ibihe by’ikirere byo mu gihugu.
Ati: “Dufite amahirwe adasanzwe yo kugira inka zacu gakondo z’Inyambo, inka zishobora kubaho neza mu turere dushyuha. Ni ubwoko bw’inka bufite agaciro gakomeye kuko bubyara inka zishobora kwihanganira indwara zifitanye isano n’ibihe by’ikirere cyo mu turere dushyuha.”
Minisitiri Dr Bagabe yakomeje asobanura ati: “Dushobora kuvanga inka z’Inyambo n’izindi nka zitanga umusaruro mwinshi zituruka mu bindi bihugu, hagamijwe kugira igisekuru cy’inka gifite ubushobozi bwo kwihanganira ibihe bitoroshye kandi gitanga umusaruro mwinshi.”
U Rwanda rumaze gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zirimo no kunoza imiterere y’intanga z’inka, hagamijwe kongera umusaruro w’amata nyuma y’aho rutashoboye kugera ku ntego y’umusaruro w’amata rwari rwihaye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024.
Nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibivuga, u Rwanda rwabonye toni miliyoni imwe z’amata mu 2023-2024, bingana na 85.7% by’intego yari yagenwe muri Gahunda ya Kane y’Igihugu yo Guteza Imbere Ubuhinzi (PSTA4).
Mu kwezi kwa Mutarama 2025, Dr Solange Uwituze yatangaje ko icyo cyuho cyatewe ahanini n’izuba rikabije kandi ryamaze igihe mu mwaka ushize.
Icyakora, yavuze ko ubushobozi bw’Ikigo cy’ ibikorwa by’ubushakashatsi ku bworozi bw’inka cya Songa giherereye i Huye cyahariwe umusaruro w’Amata n’Imyororokere y’Inka cyongerewe imbaraga, kugira ngo kibashe gutanga intanga ngabo z’inka zifite ireme rihanitse, zizifashishwa mu kongera umusaruro w’amata no kunoza imiterere y’inka.
Juliette Mukambonibeshaho, ni umworozi yagize ati: “Umusaruro w’amata uracyari hasi. Imwe mu nka zanjye itanga litiro 20 ku munsi kubera uko nyitaho neza, ariko nshaka ubwoko bw’inka bushobora gutanga litiro 50 ku munsi.”
Yunzemo ati: “Uretse ubwatsi bwiza n’ibiryo byiza, dukeneye n’amoko meza y’inka.”
Uruganda rwa mbere mu Rwanda rutunganya amata rukayabyaza ifu, rwafunguwe mu 2024, MINAGARI ivuga ko na rwo rukeneye kubona amata ahagije.
Nirugera ku bushobozi bwuzuye, ruzaba rushobora gutunganya litiro 650 000 z’amata ku munsi. Gusa kugeza ubu, rukora munsi ya 45% by’ubushobozi bwarwo, aho rutunganya litiro 292 500 ku munsi.