Nyagatare: Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania bahuriye mu biganiro

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 29, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zikorera mu bice bihana imbibi n’ibihugu byombi bahuriye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, mu nama ya 12 yiga ku kurushaho kunoza umutekano ku nkengero z’imipaka ihuriweho.

Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko inama yatangiye ku wa 28 Gicurasi ikazarangira kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, iraganira ku bibazo by’umutekano n’ubufatanye mu gukumira ibyaha bikorerwa ku mipaka.

Umuyobozi w’Ingabo za Diviziyo ya 5 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) zirwanira ku butaka, Brig Gen Pascal Muhizi, yibukije abayobozi b’ingabo ko kubungabunga amahoro n’umutekano ku mupaka uhuriweho atari inshingano gusa, ahubwo ari n’inshingano rusange buri wese agomba kugira.

Brig Gen Muhizi yashimangiye ko hakenewe ubushishozi mu guhangana n’ibyaha byambukiranya umupaka nk’iby’iterabwoba n’ubucuruzi butemewe.

Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi w’Ingabo za Tanzania (TPDF) zirwanira ku butaka Burigade ya 202, ari kumwe n’intumwa ayoboye, yagaragaje ko inama iheruka yatanze umusaruro kuko yafashije gukemura ibibazo byinshi ashimira ubufatanye bw’impande zombi.

Ashimangira ko abatuye hafi y’imipaka ihuza Tanzania n’u Rwanda babayeho mu mahoro.

Intumwa zaturutse muri Tanzania bwanagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, aho bakiriwe n’umuyobozi w’aka Karere, Bruno Rangira.

Basuye ibice bigize umupaka wa Karushuga uhuza Akarere ka Kaisho muri Tanzania n’aka Kirehe. Akarere ka Kirehe kandi gahana imbibi n’Akarere ka Ngara muri Tanzania.

Basuye Akarere ka Kirehe bakirwa n’Umuyobozi wako Meya Bruno Rangira
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 29, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Frank says:
Gicurasi 30, 2025 at 1:11 pm

Murako kubwamakuru meza muduha

Frank says:
Gicurasi 30, 2025 at 1:11 pm

Murako kubwamakuru meza muduha

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE