Jennifer Lopez yajyanywe mu Nkiko

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 23, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi w’umunyamerika Jennifer Lynn Aflac uzwi nka Jennifer Lopez, yajyanwe mu nkiko n’ikigo cyitwa Blackgrid gifata kikanatunganya amafoto, ashinjwa gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye atabyumvikanyeho nabo.

Ni amafoto yafashwe muri Mutarama 2024, ubwo uyu muhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, yitabiraga ibirori muri Château Marmont hotel iherereye muri Hollywood, byabanjirije umuhango w’itangwa ry’ibihembo bya Golden Globes.

Ni ikirego cyashyikirijwe Urukiko rwo muri Leta ya California tariki 17 Gicurasi 2025, gitanzwe na Edwin Blanco usanzwe afata amafoto y’ikigo cya Backgrid.

Ikinyamakuru The Ecomic times cyatangaje ko uwo muhanzi yatambutse ku itapi y’umutuku mu mwambaro w’umweru maze afatwa amafoto yarimo n’ayafotowe n’umwe mu bapaparazi b’icyo kigo.

Nyuma yaho gato Jennifer Lopez yasangije abamukurikira kuri Instagram ayo mafoto ku buryo n’ubu ngubu akiri kuri urwo rubuga rwe.

Icyo kigo cyamureze kigaragaza ko uwo muhanzi atari yemerewe kuyasangiza rubanda, kubera atigeze yishyura cyangwa ngo asabe uburenganzira bwo kuyakoresha.

Ubuyobozi bw’icyo kigo busaba urukiko ko Jeniffer yatanga indishyi y’Amadorali ya Amerika angana na 150 000 kuri buri foto yashyize hanze.

Uyu muhanzi yaherukaga mu nkiko kubera ikibazo nk’icyo mu myaka ya 2019 byongera kuba mu 2020.

Uretse Jennifer Lopez, abarimo Khloé Kardashian, Gigi Hadid n’abandi nabo bigeze kujyanwa mu nkiko kubera gusangiza amafoto yafashwe n’abandi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 23, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE