Koreya ya Ruguru: Perezida yategetse iperereza ku bwato bwa gisirikare bwakoze impanuka

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yasabye ko hakorwa iperereza rikomeye nyuma y’uko ubwato bwa gisirikare bukoze impanuka ikomeye buri mu myiyerekano igihe yari yaje kubutaha ku cyambu cya Chongjin mu Burasirazuba bw’icyo guhugu.

Perezida Kim yamaganye bikomeye iyo mpanuka ayita igikorwa cy’ubugome kidakwiye kwihanganirwa agaragaza ko iyo mpanuka yatesheje ishema igihugu mu kanya gato cyane.

Yahise ategeka ko ubwo bwato busanwa byihuse mbere y’inama y’ishyaka ikomeye iteganyijwe muri Kamena, anasaba ko abari bashinzwe igishushanyo mbonera cyabwo no kubutunganya babiryozwa.

Igikorwa gikomeye cyo gutaha ubwo bwato cyabaye ku wa 16 Gicurasi 2025, aho bwakozwe n’ikigo gisanzwe gikora ubwato by’umwihariko ubwa gisirikare ari naho impanuka yabereye.

Amakuru yatanzwe n’ibinyamakuru bya Leta ntibyigeze bivuga ko hari abantu bashobora kuba babupfiriyemo cyangwa ngo bakomereke nubwo Perezida Kim yavuze ko byatewe n’uburangare.

Iyo mpanuka yo ku wa 16 ibaye hashize ibyumweru bike Koreya ya Ruguru yerekanye ubwato bunini bwa toni 5,000 ku nkombe y’u Burengerazuba, ivuga ko bushobora gutwara ibisasu birenga 70.

Kim yari yavuze ko ubwo bwato ari intambwe ikomeye mu kuvugurura imikorere y’Ingabo zo mu mazi, anatangaza ko buzatangira gukoreshwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Ntabwo byatangajwe niba abakoze igishushanyo mbonera cyangwa ababwubatse baratawe muri yombi, ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu ivuga ko umuntu ashobora gufungwa ku mpamvu iyo ari yo yose.

Ntibukunze kubaho ko icyo gihugu gitangaza amakuru y’impanuka nk’iyo ikomeye, ariko no mu Ugushyingo umwaka ushize icyogajuru cya gisirikare cyaturikiye mu kirere nyuma y’amezi atandatu cyoherejwe bituma ubuyobozi bashinjwa uburangare no kutita ku nshingano.

Perezida wa Koreya ya Ruguru,Kim Jong Un yavuze ko impanuka y’ubwato bwa gisirikare yatesheje ikuzo igihugu
  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 22, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE