U Rwanda rwashimangiye ukwiyemeza rushyira mu kubungabunga amahoro

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Leta y’u Rwanda yashimangiye umurava no kwiyemeza gukomeza   gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi, ariko igaragaza ko hakenewe amavugurura mu mikorere y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) kugira ngo zikore neza n’abasovile barindwe.

Ibyo byagarutsweho na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Juvenal Marizamunda ubwo yari mu nama ya 2025 yo ku rwego rwa ba Minisitiri yiga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi (UN Peacekeeping Ministerial), yabereye i Berlin mu Budage.

Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko hakenewe amavugurura mu bikorwa byo kubungabunga amahoro himakazwa kudasumbanya mu butumwa bwose.

Yagaragaje akamaro k’ibyo biganiro ndetse avuga ko hakenewe guhuza ibikorwa n’umusaruro ubivamo kandi hagashyirwaho ibipimo bifatika bifasha kumenya niba intego ziba zaragezweho koko.

Yagize ati: “Nta gihe cyiza kiruta iki kuko nemera ko bizatanga ibisubizo kuri bimwe mu bibazo bikomeye ingabo zacu ziri guhura nabyo.”

Yagaragaje ko abasivile bakeneye gucungirwa umutekano, hakarwanywa amagambo y’urwango, hakarebwa imizi y’ibibazo harimo imiyoborere mibi, amacakubiri na za ruswa.

Yagize ati: “Ikibazo hari amakuru y’ibihuha, kuba hari ayumvwa nabi, amagambo y’urwango n’urugomo bikomeza kubangamira umutekano w’abasivile mu duce turimo amakimbirane.”

Minisitiri Gen. Marizamunda yakomeje avuga ko Isi idakeneye amagambo ashingiye ku buhenzanguni cyangwa ay’urwango kuko bibangamira amahoro ndetse bigakongeza ubwicanyi ndengakamere bwibasira abasivili binaganisha ku byaha bya Jenoside.

Yasabye Imiryango Mpuzamahanga kuva mu byo guhangana n’ibibazo by’ako kanya, ahubwo hakitabwa ku bisubizo birambye.

Yanagaragaje ko ibibazo byo kutumvikana kw’ibihugu bikomeye biri mu Kanama gashinzwe Umutekano (UN) bigira ingaruka zikomeye ku ifatwa ry’imyanzuro.

Iyi nama ya UN Peacekeeping Ministerial ni urubuga rukomeye ruhurizwaho ibihugu bigamije kongera kwiyemeza no gutanga umurongo mushya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abasirikare 5.900 mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, rukaba ari urwa kabiri mu bihugu bitanga umusanzu n’ingabo nyinshi muri ubwo butumwa, nyuma ya Nepal ifite abasirikare 5.950.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 16, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE