Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereyeho 8,9%

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 15, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko mu mezi atatu abanza y’umwaka wa 2025, ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga birimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro byiyongereyeho 8,9% .

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2025, ubwo BNR yagaragarizaga itangazamakuru, uko urwego rw’imari na Politiki y’Ifaranga ry’u Rwanda bihagaze mu gihe cya mbere cy’umwaka wa 2025.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Munyana Hakuziyaremye Solaya, yavuze ko n’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byiyongereyeho 5%.

Ati: “Cya cyuho cy’ibyo twohereza mu mahanga n’ibyo tuvanayo cyiyongereyeho”.

Ibi nta ngaruka bizagira ku ifaranga ry’u Rwanda

Guverineri Hakuziyaremye yashimangiye ko aho ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’idolari rya Amerika, ryatayeho agaciro 2.6%, agahamya ko nta mpungenge biteye.

Ati: “Bijya kungana n’ikigereranyo cy’amezi atatu ya mbere y’umwaka ushize wa 2024, ntabwo ari uko turimo kubona ko ifaranga ryacu rita agaciro ku buryo burengeje ibyo twari twateganyije”.

Yakomeje agira ati: “Ibi ntibitubuza kureba niba hari ingaruka zidasanzwe dushobora kugira ku ifaranga ryacu. Icyiza ni uko twagaragaje ko amafaranga yo hanze tuba dufite afite igipimo kiri hejuru y’amafaranga tuba dufite ashobora kugura ibyo dutumiza mu mahanga mu gihe cy’amezi ane.”

BNR yijeje ko haramutse habaye impunduka zigira ingaruka ku ifaranga ry’u Rwanda ku buryo ryatakaza agaciro, yiteguye gufata ingamba zo guhanga na zo.

Ati: “Ntabwo ari BNR ihangana n’uko ifaranga ry’u Rwanda ridatakaza agaciro gusa, ahubwo ni gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda Leta yashyizeho zirimo guteza imbere ibikorerwa mu nganda. Mwarabibonye ko mu nama ya Guverinoma yo mu kwezi kwa Gatatu hagaragajwe uko hashyirwa imbaraga mu rwego rw’inganda kugira ngo rukore byinshi dushobora kugura mu mahanga ari na ko tugabanya ibyo dutumizayo.”

Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko kugeza ubu u Rwanda nta kibazo rufite ko amafaranga yarwo yahura n’ikibazo ku bijye n’isoko ry’ivunjisha ku rwego mpuzamahanga.

Imibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku kigero cya 7.1% mu 2025.

Icyayi ni kimwe mu byo u Rwanda rwohereza hanze

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 15, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE