U Rwanda rwasabye ubufatanye bw’Akarere mu kubyaza umusaruro ubwikorezi

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yasabye ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu karere kuko ari ho hari amahirwe y’ubukungu mu guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.
Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025, ubwo yatangizaga inama ya 13 y’Ishyirahamwe ry’ibigo by’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Afurika (AFRAA) yahuje abayobozi batandukanye n’abafatanyabikorwa babwo.
Minisitiri Dr.Ngirente yashimangiye ko guhuza imbaraga ari byo bizafasha ahazaza h’urwo rwego ku mugabane.
Yavuze ko gahunda y’isoko rimwe ry’indege muri Afurika (Single African Air Transport Market – SAATM) na gahunda y’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) ari ingenzi, ariko bisaba kunoza imikoranire mu by’itumanaho ryo mu kirere kugira ngo bigerweho.
Yagize ati: “Intego z’u Rwanda ntizagerwaho nta bufatanye. Twese tuzi ko iterambere rya Afurika rifitanye isano. Afurika ifite ikirere gihuriweho n’ibihugu byayo, byatuma ibiciro bigabanyuka, tukanafungura amahirwe y’ubukungu aboneka ku mugabane.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yashimye uruhare rwa Sosiyete y’u Rwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) mu guhuza Afurika n’ibindi bice bitandukanye by’Isi.
Yagaragaje ko RwandAir iri kongera umuvuduko ku mugabane aho imaze kugera mu byerekezo birenga 100 yerekezamo hirya no hino mu buryo butaziguye ku bufatanye n’andi masosiyete y’indege.
Yavuze ko ikomeje kwigarurira imitima cyane cyane iy’urubyiruko, aho abakabakaba 2 000 basabye kwiga amasomo y’abapilote bato ajyanye no gutwara indege (cadet pilot programme) muri uyu mwaka.
Yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gushora imari mu bikorwa remezo by’indege nko kwagura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ndetse no kubaka ikibuga gishya cya Bugesera.
Yagaragaje ko ibyo atari imishinga y’ubwikorezi bwo mu kirere gusa ahubwo ari imbarutso y’iterambere u ngeri zitandukanye.
Ati: “Iyi ntabwo ari imishinga y’ubwikorezi gusa, ahubwo bifite uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu, umusemburo w’iterambere ry’ubucuruzi, ubukerarugendo no guhanga imirimo.”
Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa ku bufatanye na Qatar Airways, biteganyijwe ko kizuzura mu mwaka wa 2028, gitwaye miliyari 2 z’amadolari y’Amerika.
Ni mu gihe icyiciro cya mbere cy’Ikibuga cy’Indege cya Kigali gishya kizuzura mu 2027, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 7 mu gihe icyiciro cya kabiri kizarangira mu 2032 kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 14.
