Minisitiri w’Intebe yashimye uruhare rwa AFRAA na RwandAir mu guhuza abatuye Afurika

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimye Ishyirahamwe ry’Amasosiyete Nyafurika y’Indege (AFRAA) n’Isosiyete ya RwandAir uruhare rukomeye zigira mu guhuza abatuye umugabane wa Afurika.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi ubwo yafunguraga inama ya 13 izamara iminsi 5, aho izarangira tariki 14 Gicurasi 2025.

Ihuje abayobozi banyuranye n’abafatanyabikorwa b’Urwego rw’Ubwikorezi bwo mu Kirere bateraniye i Kigali bagamije kurebera hamwe uburyo bwo kuruteza imbere.

Ni inama yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Amasosiyete Nyafurika y’Indege (AFRAA), irimo kubera i Kigali ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ibirambye gufatanya no guhanga udushya’.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko iyi nsanganyamatsiko yerekana urugendo Afurika igomba kunyuramo. Ashimangira ko atari iyo mu rwego rw’ubwikorezi gusa ahubwo no mu rwego rw’ubukungu n’iterambere.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama, Minisitiri Dr Ngirente yagize ati: “Twishimiye iterambere rya RwandAir mu guhuza Afurika n’Isi nk’imwe muri sosiyete z’indege zikura vuba. RwandAir ikorera mu byerekezo 107, harimo inzira igera mu cyerekezo cyayo ntaho ihagaze, hakiyongeraho inzira z’inyongera ku bufatanye bwa ‘Codeshare’.”

Yavuze ko Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, iri kugira uruhare mu guhuza abatuye Umugabane wa Afurika.

Yanashimangiye ko Leta izakomeza gushora imari mu bwikorezi bwo mu kirere mu rwego rwo gukomeza koroshya ubuhahirane n’amahanga.

Guverinoma y’u Rwanda yashimye urubyiruko rukomeje kugaragaza ubushake bwo kujya mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Dr Ngirente yagize ati: “Twamenye ko uyu mwaka wonyine, RwandAir yakiriye hafi 2 000 by’abasaba kwiga gutwara indege muri ‘Pilot Cadet Program’. Ibi biragaragaza ejo hazaza h’indege nyafurika, uko urwego rukomeje gukomera nubwo rufite ibibazo byinshi. Amahirwe ari imbere yacu aruta kure ingorane tutitaye ku ngano yazo.”

U Rwanda rushima ubwikorezi bwo mu kirere nk’imwe mu nkingi y’igihugu y’iterambere. Dr Ngirente avuga ko intego isobanutse kuko u Rwanda rushaka kuba santeri ihuza Isi, ubucuruzi no guhanga udushya.

Yavuze ko aha ari ho hagaragarira uruhare rwa AFRAA nk’ijwi rikomeye rya sosiyete z’indege zo muri Afurika.

Inama nk’iyi yaherukaga kwakirwa na Sosiyete y’indege, Ethiopian Airlines, mu kwezi kwa Gicurasi 2024, aho yayobowe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.

Icyo gihe yitabiriwe n’abasaga 500 baturutse muri sosiyete z’indege zo muri Afurika, i Burayi, Aziya no muri Amerika y’Amajyaruguru.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 12, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE