Kwibuka 31: Uwiciwe umuryango w’abantu 83 yarashibutse atanga n’akazi

Mu muryango mugari w’abantu 86 Mukamana Fausta wari ufite imyaka 13 y’amavuko yarokokanye n’abandi babiri, abenshi bakaba bariciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu munsi Mukamukama afite imyaka 44, akaba ari umubyeyi w’abana batandatu utaraheranywe n’amateka washinze ishuri ry’ubudozi rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abasaga 300, akaba ahemba ku kwezi n’abarimu babiri bigisha muri iryo shuri yashinze riherereye mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, Mukamana avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye yiga mu wa 6 w’amashuri abanza mu ishuri Ribanza rya Kirimbi mu yahoze ari Segiteri Rukanu muri Komini Gatare, ubu ni mu Kagari Rugali Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke.
Avuga ko Jenoside yabaye mu gihe we na bagenzi be bitwaga Abatutsi bari bamaze igihe kinini batotezwa mu ishuri, hajya no kuba ikizamini cya Leta bakababarura babatandukanya na bagenzi babo kuko n’abatsindaga muri bo babaga ari mbarwa.
Avuga ko we n’abavandimwe be batanu bahungiye kuri Kiliziya ya Hanika, ariho biciwe we akarokoka ariko na we yatewe icumu mu gahanga ariko ntiryinjira cyane.
Ati: “Narabaze nsanga Jenoside yarantwaye abantu 83 barimo ababyeyi banjye bombi n’abavandimwe banjye bose uko ari 5. Hafi ya bose biciwe ku Kiliziya i Hanika.”
Inzira y’umusaraba yanyuzemo kuri Kiliziya ya Hanika
Hari ku ya 10 ubwo yiteguraga kujya mu misa nk’ibisanzwe ariko aza kumenya ko nta yabaye ahubwo ko Abatutsi barimo guhungira ku Kiliziya, birangira we n’abavandimwe be n’abo mu muryango we bahahungiye.
Ku mugoroba uwari Padiri mukuru Mategeko Aimé yabasomeye misa anabaha amasakaramentu ya nyuma kuko umunsi wose bari biriwe bazengerejwe n’abagabo b’imbaraga bashaka kubica.
Ati: “Twaraharaye, twugarijwe, abasore n’abagabo b’imbaraga batangira kuvuga ngo twirwaneho, abaha imipanga 4 batema imigano twifashisha twirwanaho iryo joro ririra, ariko bukeye tariki ya 11 Mata umunsi utubera mubi cyane turicwa karahava.”
Kuri uwo munsi ni bwo abasore babiri bazamutse mu munara wa kiliziya barasirwamo, abandi bantu benshi babyiganira mu gakoridoro kinjira mu gikari cya kwa Padiri, basohoka bamwe baca hejuru y’abandi, na we arasohoka yinjira mu nzu yo hepfo y’igikari cyo kwa Padiri, yarimo indi koridoro isohoka hanze.

Ati: “Iyo koridoro twayiboneyemo akaga gakomeye cyane, kuko Interahamwe zayitugoteyemo, ndimo hagati, zimwe zica hepfo, izindi haruguru, zimera nk’iziyifunze zitemagura, abandi zibatera amacumu, nanjye zintera icumu mu mutwe, ngira amahirwe ntiryinjira cyane. Abatemwaga banyirundaga hejuru.”
Yamazemo iminsi 2 yarataye ubwenge, ku munsi wa 3 abugaruye asanga imibiri imuri hejuru arwana ayivamo, ayicara hejuru.
Yari yayobewe aho ari, asimbuka senyenge zo kwa Padiri agwa inyuma, yinjira mu kazu kabikwagamo ibikoresho by’ubuvumvu.
Ati: “Nahasanzemo abakecuru n’abandi bakiri bato tuba barindwi, harimo ibisanduku biteyemo imisumari ishinyitse. Ku munsi wa gatatu duhari umukecuru abinshyiramo, mbipfukamamo, birankomeretsa cyane, nirirwamo mvirirana.”
Bigeze nimugoroba Interahamwe zarahageze yumva zivuga ngo inyenzi ntizishira wasanga n’ako kazu zirimo, zizana lisansi ngo zitwike ako kazu ariko zisanga zibagiwe ikibiriti.
Abakecuru bari bananiwe kwinjira muri ibyo bisanduku kimwe n’umusore washatse gusohoka bahise babicira aho.
Yumvise bagiye yarinyagambuye ahanuka mu gisanduku yikubita hasi, aricara, abona ni nijoro, arahava ajya mu bwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cya Hanika, asangamo abandi babiri.
Kubera inzara n’ububabare bw’ibikomere yari afite yifuje gupfa. Yasubiye ku Kiliziya Interahamwe zongera kumusangayo zishaka abakiri bazima azitanze kuzibona yigira intumbi.
Ati: “Nigize intumbi nisiga amaraso umubiri wose, ndaryama, zigenda zinkandagira. Zidushinga ibiti ngo zirumva abagihumeka, harimo abazima basabaga amazi n’ubufasha, zikabahorahoza.”
Nyuma y’igihe gito abagiraneza babazaniye umuriro n’ibiribwa batangira guteka, banabaha umutobe n’inzembe zo kogosha abari barakomeretse.
Interahamwe zabagarutsemo zije kwica abahungu barimo, uwari Perefe azibwira kujya kubicira muri za segiteri bakomokamo.
Mukamana yanjyanywe aho yakomokaga muri Segiteri ya Rukanu, naho ahahurira n’akaga kuko yasanze nyina baramuteguje kumwica bamujyana areba.
Akomeza agira ati: “Hari umunsi bamvumbuye banjyana ku cyobo, bankubita ubuhiri mu mugongo nkigwamo, bagenda bazi ko banyishe, maramo iminsi 3, nkurwamo n’abana batashyaga inkwi bumvise mvugiramo. Byanteye ikibazo gikomeye cy’umugongo ku buryo hari abaganga bambwiraga ko ntazabyara, ariko naravuwe baza kumbwira ko kubyara bishoboka, ndashaka ndabyara.”
Uyu munsi ni umubyeyi w’abana batandatu, ndetse akimara kurokorwa n’Inkotanyi umwe muri babyara be warokotse yamujyanye i Kigali ari naho yigiye umwuga wo kudoda.
Kubera ubwo bumenyi, yashinze ishuri ry’ubudozi rimaze imyaka 11, rikaba rimaze gutoza abasaga 300 bari ku isoko ry’umurimo.
Avuga ko muri iryo shuri afite abarimu 2 ahemba amafaranga y’u Rwanda arenga 300.000 mu kwezi. Afite kandi ubucuruzi bwo kwambika abageni na decoration akaba afite abakozi barenga 5 ahemba amafaranga atari munsi ya 400.000 iyo yakoze.
Ati: “Nshimishwa n’uko nashatse umugabo wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Tubyaranye abana 6 bangana n’ab’iwacu bari barabyaye bose 5 bakicwa. Mfite byose bituma nshima Imana uko bwije n’uko bukeye.”
Ashimmira kandi Ingabo za RPA Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zabatabaye uyu munsi bakaba bariho ndetse baragaruye icyizere cy’ubuzima.
Gusa uyu munsi aracyakomeje gushengurwa n’uko hari imibiri y’abe atarabona kandi ababishe bidegembya, akongera gusaba ko abafite ayo makuru bayatanga bakareka gukomeza kumutoneka kuko abamwiciye bose yabababariye.





Francois says:
Gicurasi 11, 2025 at 3:18 pmMay God continue to support he, but genocide will never happen again.
Thanks to HE Paul Kagame and RDF