Iki gitabo ni icy’agaciro Minisitiri Irere avuga ku gitabo cyanditswe na Daniel Le Scornet

Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) atangaza ko igitabo ‘A la Jeunesse du Rwanda et de la Terre comprendre le mécanisme génocidaire’ cyanditswe n’umwanditsi Daniel Le Scornet gifitiye agaciro abarimu.
Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 09 Gicurasi 2025 ku Kacyiru ku Isomero rya Kigali (Kigali Public Library), ubwo Umufaransa, Daniel, ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yamurikaga igitabo kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Irere yavuze ko nka Minisiteri y’Uburezi ifite inshingano zo kwigisha abana, atari ugutanga ubumenyi ariko no kwigisha abanyarwanda kugira inshingano zo kubabarira, umuco no kubaha ubusugire bw’umuntu.
Yagize ati: “Iki gitabo ni icy’agaciro kuko abarimu bagiye kujya bagikoresha umunsi ku munsi kugira ngo bashobore gusobanura amateka y’umwijima abanyarwanda babayemo. Benshi mu bana bacu bashobora kutizera ibyo tubabwira kuri aya mateka nkuko bayabona mu byanditswe.”
Akomeza agira ati: “Tuzashyira iki gitabo mu biganiro byacu bigamije kwigisha kandi bizatuma urubyiruko rurushaho kumva neza ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uyu mwanditsi, Daniel le Scornet, wananditse ibitabo bitandukanye birimo ‘A la Jeunesse du Rwanda et de la terre comprendre le mécanisme génocidaire’ n’icyo yise “Si Kigali était contée”.
Asobanura ko yiyemeje gutanga umusanzu wo kwandika kandi ko hashize imyaka myinshi yandika kuri Jenoside kugira ngo ubwo bumenyi bushobore kugera ku rubyiruko.
Yabwiye Imvaho Nshya ko urubyiruko rw’ikiragano cy’ubu rushobora kwifashisha inyandiko nk’izi ndetse n’iz’abandi rugaragaza ukuri kw’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Urubyiruko rw’u Rwanda ntirwahamya gusa ibyo rubwirwa n’ababyeyi babo ahubwo rwaba n’abafatanyabikorwa b’abatekereza b’Isi.”
Padiri Egide Nsabema, Umuyobozi wa Collège Saint André i Nyamirambo, avuga amateka ya Jenoside mu burezi bw’u Rwanda, REB yashyizemo icyo gice cy’amateka ya Jenoside mu bigomba kwigishwa abanyeshuri kugira ngo bige, bamenye Jenoside icyo ari cyo, uko yateguwe ariko bagamije kumenya amateka.
Ati: “Ni ukugira ngo nabo bamenye amateka kuko ari bo Rwanda rw’ejo hanyuma babonereho kugira ubumenyi n’imbaraga zo kuyirinda ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Avuga ko asoma igitabo cya Daniel Le Scornet yakibonyemo nk’ikiganiro cyane cyane urubyiruko n’abakuru ko bagira ubumenyi.
Ati: “N’iyo ugisomye usanga gifungura ikintu nabonyemo kimeze nk’amizero uko dushobora kuganira n’abatoya, uko bashobora kumenya ibijyanye na Jenoside nuko bashobora gutegura ejo habo hazaza kuko ni bo mizero y’igihugu cyacu.
Muri iki gitabo harimo ubumenyi dushobora kwifashisha kunganira izindi mfashanyigisho dufite, n’ubumenyi dusanzwe dufite kuri iyo ngingo, kizaduha kuzuza neza inshingano zacu nk’abarezi.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, ruvuga ko iyo rubonye umwanditsi ugerageje kwandika, atanga umucyo, agaragaza uko byagenze, icyo gihe nka REB ibyakirana yombi.
Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru wa REB, yagize ati: “Iyo tubonye umuntu wandika uko byagenze icyo gihe tubyakirana yombi noneho tugakorera hamwe kugira ngo ibyo yanditse bibashe kugera ku banyarwanda bose cyane cyane abanyeshuri, abarimu ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Iki gitabo cya Daniel Le Scornet kije kije kunganira ibindi byamuritswe bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane yuko kigaragariza urubyiruko ibyabaye ku Rwanda, bakabikumira, bakabyirinda.”
Umwe mu banyeshuri biga muri Collège Saint André, wiga mu mwaka wa Gatanu, yabwiye Imvaho Nshya ko kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha kurushaho gusobanukirwa n’ibyabaye bityo bakabyirinda.
Yagize ati: “Iki gitabo cyanditswe na Daniel cyamfashije kurushaho kumenya ibyabaye mu Rwanda kandi ababyeyi bacu bakagira uruhare mu kubitubwira. Urubyiruko ni ahacu ho gusoma ibitabo bivuga ku mateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Carole Chiaradia, umwarimukazi muri Ecole Française de Kigali, avuga ko muri iri shuri nta gahunda bagira yo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi uretse amateka muri rusange n’ubuvanganzo.
Icyakoze ahamya ko igitabo ‘A la Jeunesse du Rwanda et de la terre comprendre le mécanisme génocidaire’ gifite ireme ku barezi no ku babyeyi.
Dr Alphonse Sebaganwa, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), mu buhamya bwe yavuze ko umwana ubwo yari afite imyaka atangiye amashuri y’inshuke mu 1996, yahuye n’abagororwa bari mu mpuzangano akamubaza abo bantu abo ari bo.
Sebaganwa yavuze ko yamubwiye ko ari abantu bakoze Jenoside muri make ngo ni abantu bishe abandi bagamije kubamaraho.
Yagize ati: “Yarambajije ati kubera iki abantu bishe abandi, sinashoboye kubimusobanurira.”
Ashimangira ko nyuma yo gusoma igitabo cya Daniel yahise yumva uburyo yasobanuriramo abana uko abantu bishe abandi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amb Joseph Nsengimana umwe mu bitabiriye imurikwa ry’igitabo cya Daniel Le Scornet, yavuze ko igitabo cye atari katigisimu ahubwo ko ababyeyi ndetse n’urubyiruko bagomba kugisoma.
Daniel le Scornet ukomoka mu Bufaransa akaba aherutse kwiyemeza gutura mu Rwanda hamwe n’umugore we Christine le Scornet, yasohoye igitabo yanditse, kigaruka ku mateka y’Umujyi wa Kigali.
Daniel le Scornet yahinduye izina yitwa Rugamba mu gihe umugore we Christine yafashe irya Gasaro. Umufasha we yiyemeje kuzahindura igitabo ‘A la Jeunesse du Rwanda et de la terre comprendre le mécanisme genocidaire’ mu kinyarwanda.






















Amafoto: Olivier Tuyisenge