Papa mushya yabonetse, yitwa Robert Francis Prevost

Kuri uyu mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 08 Gicurasi 2025, i Vatican hejuru ya Chapele ya Sistine hazamutse umwotsi w’umweru, bivuze ko Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yabonetse.
Yitwa Robert Francis Prevost (Papa Leo XIV), akaba Umunyamerika w’imyaka 69 aho yavutse mu mwaka wa 1955 muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Karidinali Protodeacon Dominique Mamberti, niwe watangaje ko Papa mushya yabonetse.
Yagize ati: “N’umunezero mwinshi ndabamenyesha ko dufite Papa. Nyiricyubahiro Nyagasani Robert Francis Karidinali w’Itorero ryera wafashe izina Leo XIV.”
Papa abonetse nyuma y’uko amatora y’ejo ku wa 07 Gicurasi no mu gitondo cy’uyu wa kane hazamautse umwotsi w’umukara, usobanuye ko yari ataraboneka.
Papa Leo XIV asimbuye Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025 azize indwara z’ubuhumekero yari amarenye iminsi.





nizemana says:
Gicurasi 8, 2025 at 10:50 pmPapa mushya kuba yabonetse nibyiza kubemera imana.
Mbarushimana says:
Gicurasi 12, 2025 at 7:00 pmNibyiza.cyane.twishimyepe¡
MUREKAZE Bernardine says:
Kamena 26, 2025 at 9:59 pmImana ishimwe kbs