Ibyemezo bya Trump ni amahirwe y’iterambere kuri Afurika- Amb Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier Jean Patrick yagaragaje ko kuba ubutegetsi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), Donald Trump bwarafashe icyemezo cyo guhagarika zimwe mu nkunga bwageneraga Afurika, bikwiye kuba amahirwe yo kwiteza imbere yishakamo ibisubizo.
Yabiragarutseho ku wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, mu kiganiro yahaye Abasenateri cyagaruka ku bikorwa mu guteza imbere ubutwererane hagati y’u Rwanda n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Senateri Bideri John Bonds yabajije Amb Nduhungirehe uko u Rwanda n’ibindi bihugu biri mu nzira y’iterambere, birimo kwitwara nyuma y’icyemezo cy’Ubutegetsi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Donald Trump, buhagaritse inkunga ku bihugu bitandukanye.
Yakomoje kuri ubwo butegetsi bwashyize imbere icyo bwise, amahoro, ubufatanye n’ubukungu kandi Amb Nduhungirehe yaganiriye n’umujyanama wa Trump ushinzwe Afurika Mossad Baulos.
Yagize ati: “Tuzi ko nk’ikigega cy’iterambere mpuzamahanga cya USA, USAID batangiye kuyisenya, nta n’icyo cyari kimaze uretse ko yagiye idufasha mu burezi, mu buzima ariko iyo ugiye mu miyoborere no mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu bakoze ibintu byinshi bibi kurusha ibyiza bakoreye muri Afurika”.
Yakomeje abaza Minisitiri Nduhungirehe icyo guhagarika USAID, bivuze ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Amb Nduhungirehe yagaragaje ko Ibihugu bya Afurika bikwiye kubona ko guhagarikirwa inkunga bya Trump nk’amahirwe mu iterambere.
Yasubije ko ubutegetsi bwa Perezida Trump bwaje bufite gahunda zitandukanye n’izari zisanzweho muri Amerika.
Ati: “Trump twari tumuzi muri Manda ya mbere, uko ubutegetsi bwa bwe n’ubwa Biden buheruka, bwari bufite gahunda yo guteza imbere, guhora baguha amasomo, ku bijyanye n’indangagaciro ariko ni cya kindi bahuje n’u Burayi cyo kugira ngo ugume muri uwo mujyo wo kubakeneraho inkunga.”
Yakomeje avuga ati: “Iyo Perezida Trump aje akavuga ngo ngiye guhagarika ibintu ibi n’ibi, twagombye kubifata nk’amahirwe twebwe Abanyafurika.
Ujya wumva Abanyafurika i Burayi bavuga ko Trump agiye gufunga ibintu ngo byacitse! Ubundi se hari icyo atugomba […] ibi bintu tugomba kubifata nk’amahirwe.”
Yavuze ko no kuba hari ibihugu byafatiye ibihano u Rwanda kubera intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na byo Abanyarwanda bagomba kubifata nk’amahirwe yo kumenya kwigira no kwishakamo ibisubizo.
Ati: “Niba hari ibintu twateganyaga gukora wenda mu myaka 10 cyangwa 15, tubyihutishe turebe ko twakwigira nk’Abanyarwanda, nk’Abanyafurika.”
Yavuze ko iyo urebye neza inkunga itangwa n’abanyamahanga iba itagamije gukiza abo ihabwa.