Ibigo n’inzego bya Leta byavuye kuri 92% bigera kuri 94% mu gucunga neza umutungo

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 7, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Mu bugenzuzi bwakozwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, bwagaragaje ko ibigo n’inzego bya Leta byabonye amanota meza mu micungire y’umutungo wa Leta umwaka wa 2023 byari ku gipimo cya 92% naho umwaka ushize cyageze kuri 94%.

Ibyo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2024, igaragaza imicungire n’imikoreshereze by’umutungo w’Igihugu mu bigo bitandukanye.

Yagize ati: Kuba inzego zingana na 94% zarabonye ntamakemwa mu bijyanye no kwandika ibitabo by’ibaruramari, 75% mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza, naho 65% ku ihame ryo gukoresha umutungo wa Leta,birerekana intambvwe nziza irimo guterwa mu gucunga imari n’umutungo bya Leta”.

Yakomeje avuga ko nubwo hatewe intambwe ishimishije ariko hari n’inzego zahawe ibyakwitonderwa.

Ati: “Nubwo haterwa intambwe, hari inzego 29 zahawe byakwitonderwa ni igika kijyamo raporo ariko kikerekana ko hari ingingo zo kwitabwaho nubwo ibitabo by’ibaruramari biba ari ntamakemwa”.

Yagaragaje kandi ko inama Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bwatanze umusaruro.

Ati: “Inama twatanze umwaka ushize, 60% zashyizwe mu bikorwa ku buryo bwuzuye, 15% zishyirwa mu bikorwa ku buryo bw’igice, 25% ntizashyirwa mu bikorwa. Igipimo cy’izashyizwe mu bikorwa umwaka ushize mu buryo bwuzuye cyari kuri 59%.

Uyu mwaka amafaranga yakoreshejwe mu buryo bunyuranyije agera kuri miliyari 2, umwaka ushize yari miliyari 2,5. Uyu mwaka kandi ubugenzuzi bukumira bwagararagaje ko miliyoni 913 yashyizwe mu masezerano y’imirimo bitari ngombwa.”

Ayagarujwe umwaka ushize ubugenzuzi bukumira bwagaragaje ko miliyari 1Frws, uyu mwaka ubugenzuzi bukumira bwagaragaje ko miliyari 3,3 ugarujwe n’inzego. Muri rusange ayagombaga kugaruzwa yari miliyari 3,4.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Raporo igaragaza imicungire n’imikoreshereze by’umutungo w’Igihugu
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 7, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE